Akarere ka Gicumbi kamurikiye abaturage bako ibibakorerwa mu rwego rwo kubegereza ubuyozi no kubafasha kugira uruhare mu bibakorerwa kugirango akarere karusheho gutera imbere ndetse bahabwe n’umwanya wo gukemurirwa ibibazo.
Umukozi w’akarere ka Gicumbi ushinzwe imiyoborere myiza Munyezamu Joseph atangaza ko impamvu bateguye uyu munsi wo kumurikira abaturage ibibakorerwa ari uburyo bwo kubafasha kwisanzura bakabaza ibibazo bafite bijyanye n’iterambere n’ibindi bibazo byabo bwite.
Abafatanyabikorwa b’akarere nabo babonye umwanya wo gusobanurira abaturage ibyo bakorera mu karere, aho uhagarariye Save the Children mu karere ka Gicumbi yagaragaje ko bafasha abana kubakura mu mirimo y’imvune babashishikariza gusubira mu mashuri ndetse bakabigira n’imishinga mito ibyara inyungu.
Abaturage bavuga ko nubwo bahabwa serivise nziza hari aho usanga hamwe mu karere abakozi bo mu nzego z’ibanze nko ku rwego rw’umudugudu usanga badakemura ibibazo by’umuturage nk’uko baba yabibasabye.
Ikindi ngo no ku rwego rw’akagari usanga hari abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari badatanga serivise mu masaha ya nyuma ya sa sita ngo baba bajyiye murugo nk’uko bigarukwaho na Ndayisenga Jerome.
Ibi ariko umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Mvuyekure Alexandre yabwiye abaturage ko bagomba gutanga amakuru ku bayobozi bica akazi kandi badatanga serivise nziza kubaturage ku buryo buri wese yatahanye numero ya terefone y’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge ndetse na numero y’umukozi ushinzwe gutanga servise ku karere (customer care).
bashimye ibyo abafatanyabikorwa babakorera ndetse basanga bagira uruhare runini mu iterambere ry’akarere rikomeye kuko ubona ko binjira no mu bikorwa byo gufasha abaturage.
Abaturage bahawe ijambo barinigura mubibazo bafite ndetse banasaba ubuyobozi bw’akarere kubibakemurira.
Bizumutima Jean Claude wambuwe na rwiyemezamirimo witwa Mufora wari warapatanye gukora aho bategera imodoka (gare) yasabye ko akarere kabafasha ng babashe kwishyurwa.
Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Mvuyekure Alexandre yamusubije ko ari bujye mubashinzwe imari y’akarere bamurebere ko uwo rwiyemezamirimo yarangije kwishyurwa kugirango akarere kazabashe kwishyura abambuwe.
Ibi kandi ngo ntabwo biteganywa gukorwa gusa muri uku kwezi kwahariwe imiyoborere myiza ngo kuko ubuyobozi bw’akarere ari inshingano zako gukomeza kwita kumiyoborere myiza y’abaturage.