Quantcast
Channel: gahiji – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Ruhango: Biyemeje ubufatanye hagati y’inzego zose kugirango hatangwe serivise nziza

$
0
0
m_Biyemeje ubufatanye hagati y’inzego zose kugirango hatangwe serivise nziza

Abayobozi mu nzego zitandukanye baremeza ko bagiye gufatanya kugirango batanjye service nziza

Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango buravuga ko bugiye gushyira imbaraga mu gufatanya n’inzego zose mu rwego rwo kugirango hanozwe imitangire ya serivise inoze, bityo birusheho kwihutisha iterambere ry’abaturage.

Ibi bakaba bibatangaje mu gihe uturere twose tw’igihugu turi mu cyumweru cyahariwe serivise zinoze, aho hagenda hakorwa ibikorwa bitandukanye bigamije kureba ahatari imitangire ya serivise nziza, bigakosorwa.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Ruhango Kambayire Annonciata, ashima cyane itsinda ryaturutse muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, ryaje kugenzura imitangire ya serivise mu nzego zitandukanye muri aka karere.

Akavuga ko aho iri tsinda ryabatungiye agatoki mu mitangire mibi ya serivisi, ngo bagiye gufatanya n’izo nzego bashakira umuti ikibazo cy’imitangire mibi ya serivise, ngo kuko bidindiza iterambere.

Iri tsinda ryaturutse muri Minaloc, rivuga ko mu igenzura ryakoze, mu byo basanze bitagenda neza birimo kuba hamwe hatari inyandiko ngenderwaho mu mitangingire ya serivisi, uburyo bwo kwakira abantu butaranoga, gahunda z’ibikorwa zitagaragaza amakuru yose akenewe ku baturage bakenera serivisi.

Ibindi ngo n’ ibibazo by’abaturage bitagira aho bigaragara, kuba hari hamwe batagira  umukozi ushinzwe kwakira no kuyobora abaturage, kuba hari ahatari udusanduku tw’ibitekerezo hakaba n’aho turi  hari hamwe  imicungire yatwo itanoze.

Twagirayezu J. Baptiste akaba ari intumwa ya komisiyo y’abakozi  ba Leta muri iki gikorwa, avuga ko imitangire ya serivisi ari ikibazo cy’ingutu mu nzego za Leta no mu bikorera, ibi bikaba bigira ingaruka ku iterambere ry’igihugu.

Akavuga ko abanyamahanga bashima byinshi byagezweho mu gihugu cy’u Rwanda ariko byagera ku mitangire ya serivisi bakayinenga.

Aha agasaba abakuriye inzego z’imirimo n’abayobozi b’ibigo bya Leta basabwe guhindura imitekerereze  mu gutanga serivisi no gutoza abo bayobora kunoza seivisi  bita ku kwakira neza abaturage.

Ku gutanga serivisi yihuse, kubaha ababagana, kwitwararika ku kazi, kwakirana umuntu akanyamuneza, kutavugira kuri telefoni bakira ababagana no kumenya uburyo bakwitwara ku mukiriya ugaragaje imyitwarire itari myiza.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Trending Articles