Umukozi ushinzwe imiyoborere myiza mu Karere ka Gakenke yibukije abantu bakorera ibigo bitandukanye bitanga serivisi ko serivisi nziza iba yuzuye kandi itangwa vuba, neza kandi mu mucyo.
Ibi yabitangaje ku munsi w’ejo tariki 25/02/2014 hatangizwa icyumweru cyahariwe gukangurira abantu gutanga serivisi nziza.
Bwana Rurangwa Jean Paul yasobanuriye abitabiriye inama gahunda y’ubukangurambaga ku mitangire ya serivisi, igamije gukangurira abatanga serivisi nziza ku babagana kuko bigira ingaruka nziza ku bigo bakorera.
Umuyobozi wa BK ishami rya Gakenke, asobanura uko imitangire ya serivisi ihagaze mu kigo cy’imari abereye umuyobozi.
Umuyobozi wa Banki ya Kigali ishami rya Gakenke, Bwana Mugwaneza Molid yavuze ko mu kigo cyabo bashyize imbaraga mu kwakira neza ababagana, babigize umuco kuko aribyo bituma ikigo gitera imbere.
Yavuze kandi ko hagomba kubaho ingamba mu gushimangira ihame ryo kwakira abakiriya no kubayobora mu bijyanye n’ibyo baba bakeneye muri buri kigo kugira ngo abkiriya babone serivisi bifuza vuba kandi neza.
Mu buzima bagaragaje ko hakiri ikibazo cy’abaganga b’inzobere (specialistes) aho usanga kubona gahunda ya muganga bifata igihe kandi hari igihe umurwayi aba amerewe nabi.
Ibi bikaba bifitanye isano n’uko abo baganga bakiri bake kandi bagomba kwakira abarwayi benshi ku munsi, ngo ari ko ugereranyije n’imyaka ishize iki kibazo kiri kugenda gikemuka.
Abitabiriye inama mu bigo binyuranye biyemeje gufata ingamba mu kunoza imikorere yabo ndetse no kuvugurura imitangire ya serivisi bashingiye ku mirongo ngenderwaho mu kwakira abantu neza no kubaha serivisi nziza mu Rwanda.
Abitabiriye inama bemeye kuvugurura imitangire ya serivisi bashingiye ku mirongo ngenderwaho mu kwakira abantu neza no kubaha serivisi nziza mu Rwanda
Inama yitabiriwe n’abahagarariye ibigo bya Leta, ibigo by’abikorera n’inzego z’umutekano zikorera mu karere.