Urubyiruko rw’u Rwanda ruri kwitegura guhatana n’ibindi bihugu byo mu karere mu marushanwa yo gutanga ibitekerezo byo kwigirira icyizere n’icyakorawa mu guteza imbere akarere nyuma y’imyaka 20 mu Rwanda habaye Jenoside.
Umuryango Vision Jeunesse Nouvelle wateguye iki gikorwa utangaza ko urubyiruko ruvuye mu Rwanda, Burundi, Uganda na Repbulika iharanira Demokarasi ya Congo bagomba guhura mu ntangiriro z’ukwezi kwa Werurwe mu marushanwa yo gutanga ibitekerezo byagenderwaho mu kubaka akarere hagendewe ku masomo yaranze akarere k’ibiyaga bigari nyuma y’imyaka 20 mu Rwanda habaye Jenoside.
Nkuko bitangazwa na Hirwa Jean Claude umukozi wa Vision Jeunesse Nouvelle ngo urubyiruko rwo mu karere k’ibiyaga bigari rucyeneye gutozwa kubaka amahoro no kubishyira mu mishinga y’ibyo bateganya.
« Tugamije kureba icyo urubyiruko rutekereza kuri ejo hazaza kugira ngo ibihugu biri mu biyaga bigari bishobore kugira amahoro, mu bitekerezo batanga haba impaka zo kugaragaza uko byagerwaho kuburyo aya marushanwa ibizayavamo byashyirwa mu byegeranyo byakwifashishwa mu kubaka amahoro mu karere hagendewe ku bitekerezo by’urubyiruko. »
Igikorwa cyo gutoranya abazitabira amarushanwa cyatangiriye mu karere ka Rubavu taliki ya 20/2/2014 nyuma yo gutegura urubyiruko binyuze mu mikino y’amakinamico hagendewe ku ntego yo kwibuka biyubaka yateguwe na Vision Jeunesse Nouvelle, urubyiruko rukaba rusabwa kugaragaza amasomo rwakuye ku mateka mabi yaranze u Rwanda arimo na Jenoside no kugaragaza icyakorwa kugira ngo itazagira ahandi iba.
Uretse kuba mu Rwanda harabaye Jenoside, Shema Cédric umwe mubanyeshuri bitabiriye ibi biganiro avuga ko urubyiruko ruzitabira rugaragaza uburyo amakimbirane n’intambara byashira mu karere k’ibiyaga bigari abaturage bakabana neza, kubwe ngo ibitekerezo batanga ni umusaruro mu kubaka amahoro cyane ko aribo benshi mu gihugu kandi urubyiruko rumeze neza, igihugu cyamera neza ndetse n’akarere kakabaho ntamakimbirane.
Ngoga Rosette, umunyeshuri mumashuri yisumbuye, avuga ko aya marushanwa arimo kububaka kuko bahana ibitekerezo kubyabaye ndetse bagatekereza nicyakorwa ngo ejo hazaza abaturage n’ibihugu babane neza.