Quantcast
Channel: gahiji – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Kamonyi: Abaturage bibukijwe ko gukora umuganda ari itegeko ku muntu wese ukuze kandi ufite imbaraga

$
0
0

Mu muganda usoza ukwezi kwa Gashyantare 2014, abayobozi bibukije abaturage ko buri wese ufite kuva ku myaka 18 kugeza kuri 65 kandi ufite ubuzima bwiza, afite inshingano zo gukora umuganda, nta gutuma abakozi cyangwa gushaka izindi mpamvu zituma batitabira.

m_Abaturage bibukijwe ko gukora umuganda ari itegeko ku muntu wese ukuze kandi ufite imbaraga

Umuyobozi w’akerere ageza ijambo kubaturage nyuma y’umuganda

Uyu muganda wabereye mu murenge wa Runda akagari ka Muganza, abaturage baho bakoranye n’abandi bari baturutse muri tumwe mu turere duturanye na Kamonyi, bari bazindutse bafata ingendo aho gukorera umuganda aho batuye.

Mu kiganiro na  Nizeyimana Eugène, umukozi muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, akaba ashinzwe amajyambere rusange harimo n’igikorwa cy’umuganda, yadutangarije ko  Umuganda ufite itegeko riwushyiraho kandi rikagena n’ibihano  birimo amande y’amafaranga ibihumbi bitanu, ku muntu utawitabiriye.

Ngo ntawemerewe kuwusiba yitwaje impamvu ibonetse yose.  atunga agatoki abantu bitwaza impapuro bahawe n’abayobozi b’utugari cyangwa b’umudugu zibemerera gusiba gukora umuganda maze bakigira muri gahunda za bo.

Aba nabo arabibutsa ko mu itegeko umuntu ufite uburenganzira bwo gutanga uruhushya rwo kudakora umuganda kubera impamvu z’ibyago, ari Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu wenyine. Ngo kumugeraho bikaba bitagoranye kuko ufite icyo kibazo yakwitabaza inzego z’ibanze zikamufasha kumugezaho urwo ruhushya.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu Munyeshyaka Vincent, yibukije abanyerunda nk’abantu batuye mu mujyi, kwirinda kwingirana mu bipangu ngo batitabira umuganda, kuko ari umuco utari mwiza. Ikindi agarukaho n’abantu bohereza abakozi bo mu rugo n’abazamu ngo babakorere umuganda. Aba arabibutsa ko kwitabira umuganda bitareba urugo ahubwo bireba buri wese ukuze kandi ufite ubuzima bwiza.

Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi Rutsinga Jacques, yagarutse ku byiza byo gukora umuganda birimo guhuza imbaraga no bakaganira no ku cyerecyezo cy’igihugu.Yashimiye abitabiriye umuganda igikorwa cyo gucukura inzira y’umuyoboro w’amazi azava ahitwa muri Kadobogo werekeza Bishenyi, hakaba hakozwe ahagera ku bilometero bitatu.

Mu midugudu harimo komite z’umuganda zigomba kugaragaza abantu batitabiriye umuganda. Abo ngo bagomba kubakorera urutonde bakarushyikiriza inzego z’ubuyobozi bagahanwa, ariko usanga abahabwa ibihano ari abafatirwa mu muhanda bafashe ingendo gusa.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Trending Articles