Quantcast
Channel: gahiji – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Nyabihu: Urumuri rutazima, ikimenyetso cyo kuva I buzimu ujya I buntu mu gihugu cy’amahoro ubumwe n’umutekano

$
0
0

Imyiteguro yo kwakira urumuri rutazima mu karere ka Nyabihu, bijyanye kandi no kwitegura kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda irakomeje.

Kuri uyu wa 21 Gashyantare 2014, akaba ariho mu karere ka Nyabihu bitegura kwakira urumuri rutazima ruzabageraho ruturutse I Rubavu. Mu myiteguro yo kurwakira, bamwe mu baturage bavuga ko urumuri rufite byinshi rushatse kuvuga mu mibereho yabo nk’Abanyarwanda bari mu Rwanda bakurikije n’amateka yaranze u Rwanda.

Bakaba babivuga bashingiye ku mateka y’Icuraburindi yaranze u Rwanda ya Jenoside yakorewe Abatutsi kuri bo bakaba basanga iki ari igihe cy’urumuri, aho abanyarwanda bagenda mu mucyo bayobowemo n’ubuyobozi bwiza buri mu Rwanda.

Juru Anastase, umuyobozi wa IBUKA mu karere ka Nyabihu, yadutangarije ko mu gihe cya Jenoside, u Rwanda rwari mu icuraburindi ry’umwijima. Nyuma Jenoside yaje guhagarikwa none ubu Leta y’Ubumwe ishyize imbere ubumwe, amahoro, umutekano n’iterambere ry’Abanyarwanda.

 

Urumuri rutazima, ikimenyetso cyo kuva I buzimu ujya I buntu mu gihugu cy’amahoro ubumwe n’umutekano

Juru Anastase uhagarariye IBUKA mu karere ka Nyabihu avuga ko igihe turimo agifata nk’igihe cy’umucyo bityo Abanyarwanda bakaba bagomba kuwukomeraho ku rundi ruhande mu gihe cya Jenoside ngo u Rwanda rwari mu mwijima w’icuraburindi

Kuri Juru, ngo igihe turimo ubu akaba agifata nk’igihe cy’umucyo bityo ruriya rumuri akaba arufata nk’umucyo umurikira Abanyarwanda bose,ubafasha kumenya aho bavuye n’aho bajya.

Ibyo bikabafasha kwigira ku mateka yaranze igihugu,bagaharanira kwirinda ko Jenoside yabaye mu Rwanda yasubira,ahubwo bagashyira imbere kwiyubaka no guharanira kwigira. Juru akaba asanga uyu mucyo u Rwanda rurimo urangwa n’imiyoborere myiza,amahoro,umutekano n’iterambere ku Banyarwanda, wakagombye guhora waka iteka kandi buri wese akabiharanira.

Kuri Uwamwiza umwe mu baturage,ngo urumuri rutazima rwerekana ko u Rwanda rwatsinze ikibi agereranya n’umwijima,bigakorwa n’abanyarwanda bahagaritse Jenoside,bivuga ko ari abanyarwanda ubwabo bishakiye igisubizo cyo gukemura ikibazo bari bafite. Ibi rero byakagombye no kugumya kuranga abanyarwanda ibihe byose, aho basabwa guharanira ikiza,bakishakamo ibisubizo bakigira badateze amaso amahanga.

Yemeza ko kandi abanyarwanda babishoboye agendeye ku buryo Leta y’ubumwe ibayoboye, yanahagaritse Jenoside nanubu kandi ikaba igikomeje gushaka icyateza imbere igihugu n’abagituye.

Naho kuri Karangwa Timote,ngo urumuri arufata nko kuva I buzimu ujya I buntu. Avuga ko muri Jenoside u Rwanda rwasaga n’aho ruri I buzimu ariko ubu rukaba ruri I buntu mu mucyo, aho buri wese yisanzuye.

Uwamahoro Esperance, umwe mu bacitse ku icumu rya Jenoside mu karere ka Nyabihu,we asanga urumuri rutazima rugereranya urukundo ruhoraho. Urukundo ruhoraho ntirushira, n’urumuri ntiruzima kugira ngo abanyarwanda nabo bakomeze kwiyubaka ,urukundo rwabo rwunge ubumwe bityo abashaka kubatanya babure aho bahera.

Esperance anashima umukuru w’igihugu watekereje urumuri rukazengurutswa mu turere twose. Akaba asanga hari ikigisho gikomeye Abanyarwanda mu turere bakagombye kwigiraho, bakimakaza ubumwe n’ubwiyunge kandi bagaharanira icyabahuza barandura icyabatanya.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’akarere ka Nyabihu,Mukaminani Angela,umuyobozi w’akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu,avuga ko urumuri rufitiye akamaro buri wese. Akaba aboneraho gushishikariza abaturage kuzitabira ari benshi cyane,igikorwa cyo kwakira urumuri  kuri uyu wa 21 Gashyantare,bityo bakiyumvira n’ubutumwa bubateganirijwe.

Akarere ka Nyabihu kakaba kararanzwe n’amateka mabi cyane muri Jenoside,aho mu duce tumwe na tumwe twako,hiciwe inzirakarengane z’abatutsi benshi ku buryo biririmbwa no mu ndirimbo zitandukanye abahanzi bagiye bahanga.

Uduce nka  Bigogwe,Giciye,Nyaruhonga nk’ubuvumo bwaroshwemo benshi,nyirantarengwa,Hesha,mu kigo cya gisirikare cya Mukamira,icya Bigogwe n’ahandi  hakaba hagarukwaho mu hagiye hagwa abatutsi benshi muri Nyabihu nk’uko Juru Anastase uhagarariye IBUKA muri aka karere yabidutangarije. Umubare w’Abatutsi bahaguye ukaba ubarirwa mu 7645.

Abaturage bakaba basanga urumuri rutazima, ari nk’umucyo uhoraho umurikira umunyarwanda wese kugira ngo yigire ku mateka mabi yaranze u Rwanda, bityo buri wese afate ingamba zo guharanira ko bitazasubira ukundi  ndetse no kwiyubaka.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Trending Articles