Mugihe hari hashize amezi 3 imirenge ya Nyakarenzo na Nkombo itagira abajyanama bayihagarariye muri jyanama y’akarere ka Rusizi, komosiyo y’igihugu y’amatora yatangije igikorwa cy’amatora kuri abo bajyanama kuwa 03/02/2013, ni mugihe hari hashize iminsi igera kuri 5 abakandida biyamamariza iyi myanya.
Aho twabashije kugera ni mu murenge wa Nyakarenzo tuganira n’abaturage batandukanye bavuye mu tugari tw’uwo murenge bavuga ko amatora ari kugenda neza ntamuvundo kuko ngo bari kwitorera umujyanama bishakiye kandi babona uzabagirira akamaro
Aya matora yatangiye saa moya arangira saa cyenda z’umugoroba , nyuma yaya, ubwo aba bajyanama rusange b’iyi mirenge bazaba bamaze kuboneka biteganyijwe ko abazaba batsinze barara bamenyekanye nyuma yo kubarura amajwi ,tariki ya 06 Gashyantare aba bajyanama bazitoramo komite nyobozi y’inama jyanama y’akarere ka Rusizi izatorwamo abayobozi bungirije b’aka karere ushinzwe ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage baherutse kwegura kunshingano za Leta bari bafite.
Abakandida 14 nibo bari guhatanira iyo myanya y’ubukandida rusange ku mirenge ya Nkombo na Nyakarenzo gusa mu murenge wa nyakarenzo hakaba hari hiyamamaje abakandida 9 aho umwe witwa Iyakaremye Dapferose yaje kwikuramo ariko kumarisiti y’itora akaba yaje kuri urwo rutonde, abaturage bamwe twaganiriye bavuga ko batasobanuriwe ko uwo mukandida yavuyemo abandi bakavuga ko babisobanuriwe .
Aho twabisanze ni kucyumba cy’itora kiyobowe na Bonifaci Habimana akaba ari nawe ukuriye amatora kuri site yahuriyeho utugari 2 twa Karangiro na Rusambu aho avuga ko ngo uwo muturage Atari ahari igihe basobanuriye abandi Nyamara abaturage baza gutora mubihe bitandukanye gusa ngo ijwi ry’uyu mu kandida kubamutoye riba Imfabusa ariko nanone kikaba igihombo kubari kuritorwaho.
Icyakora aba baturage bavuga ko ngo basobanukiwe n’impamvu y’aya matora y’umwihariko ku mirenge yabo dore ko ngo hari hashize iminsi itari myinshi bavuye muyandi y’intumwa za rubanda.
Imirenge ya Nyakarenzo na Nkombo ifite amasite 9 ari gukorerwaho amatora aho Nyakarenzo ifite amasite 4 naho Nkombo ikagira amasite 5.