Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Dr Harebamungu Mathias arasaba abaturage kubaka Ubunyarwanda bahereye mu bana bato kugirango bazakure bakunda igihugu kandi baharanira ubutwari.
Ibi byasabwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Dr Harebamungu Mathias, ubwo kuri uyu wa 1 Gashyantare 2014 yari mu mudugudu wa Runyinya mu kagari k’Impala, umurenge wa Bushenge wo mu karere ka Nyamasheke aho yifatanyaga n’aba baturage mu kwizihiza Umunsi w’Intwari z’u Rwanda.
Dr Harebamungu Mathias yasabye abaturage b’akagari k’Impala kwimakaza Ubunyarwanda kugira ngo biyubakire Igihugu babamo bagifitiye ishema kandi kitavogerwa.
Agaruka ku mateka y’ubutwari bw’Abanyarwanda, Dr Harebamungu yagaragaje ko Intwari z’u Rwanda zagaragaje umutima wo gukunda Igihugu kandi zikaba zararangwaga n’umuco wo guharanira Ubunyarwanda ku buryo zabyitangiye zikabura ubuzima ariko intego y’Ubunyarwanda ikaba ari yo yatumye u Rwanda rwibohora ndetse ubu rukaba rutekanye.
Dr Harebamungu yabwiye abaturage b’akagari k’Impala ko kubaka Ubunyarwanda ari uguharanira ubutwari. Ku bw’ibyo, ngo bakwiriye kurangwa n’urukundo rw’igihugu rukunda Abanyarwanda kandi buri Munyarwanda wese agaharanira kurwanya ikintu cyose cyagirira nabi igihugu ndetse n’uwavuga nabi undi Munyarwanda.
Dr Harebamungu yabwiye abaturage ko bakwiriye kwizihiza Umunsi w’Intwari ariko muri byose bakazirikana ko bishingira ku Bunyarwanda.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste yabwiye abaturage b’akagari k’Impala ko kuba Intwari bidasaba kuba umuyobozi ahubwo ko buri cyiciro cyose umuntu arimo yaharanira ubutwari.
Habyarimana yasabye ko umuturage wese mu cyiciro arimo yaharanira ubutwari mu buzima bwe, yubakira ku mihigo igamije kugana ku ntego, maze bakazirikana ko imibereho yabo ya buri munsi ndetse n’imibanire yabo n’abandi bikwiriye kubafasha kugana mu cyerekezo cy’Intwari zababanjirije.
Habyarimana yavuze ko mu gihe u Rwanda rwizihiza Intwari z’u Rwanda, buri muturage wese akwiriye kuzirikana Intwari zaharaniye u Rwanda batuyemo rutekanye, ndetse zikaba zaritanze ku buryo zemeye no kurumenera amaraso.
Habyarimana yavuze ko ubutwari bushimangira gahunda yo gukunda Igihugu kandi ko kwizihiza uyu munsi ari n’umuco wo gutoza abato ubutwari, kugira ngo bazakure baharanira ibikorwa by’indashyikirwa kandi bifite akamaro k’ikirenga ku muryango w’abantu.
Mu birori byo kwizihiza Umunsi w’Intwari z’u Rwanda mu kagari k’Impala, hatanzwe ubuhamya bw’abantu bari mu matsinda aharanira ubumwe n’ubwiyunge harimo abakoze ibyaha bya jenoside bakabisabira imbabazi bakanazihabwa ndetse n’abarokotse jenoside bemeye gutanga imbabazi. Bose bahamije ko guharanira ubumwe no kubaka Ubunyarwanda ari byo byabafashije kubana neza, bityo bakaba bashishikariza n’abandi gushyigikira gahunda ya Ndi Umunyarwanda.
Mu kwizihiza uyu munsi w’Intwari, bagarutse ku mateka ndetse n’ibyiciro by’Intwari z’u Rwanda.