Amatora y’inzego z’urubyiruko n’abafite ubumuga mu rwego rw’akarere ka Kirehe yo kuwa 25/02/2016 yaranzwe n’imihigo y’abatowe iganisha ku iterambere ry’abo bahagarariye.
Hatowe barindwi bagize Komite y’inama y’igihugu y’urubyiruko harimo batatu bagize biro nyobozi y’urubyiruko n’abakomiseri bane bahagarariye Komisiyo y’imibereho myiza,iy’imiyoborere myiza,iy’ubukungu n’ubutabera.
Izo nzego ni nazo zatowe muri komite y’inama y’igihugu y’abafite ubumuga.
Muhire Alexis watorewe kuba umuhuzabikorwa w’urubyiruko mu karere ka Kirehe yemeza ko afatanyije na komite yatowe agiye guhindura byinshi mu mibereho y’urubyiruko aruganisha k’ubukungu.
Ati“mu rubyiruko hari amahirwe menshi yarugeza k’ubukungu atabyazwa umusaruro,birazaba kurwibutsa ko ubunebwe butagifite umwanya mu gihugu cyacu rugakora rugakura amaboko mu mufuka rugana iterambere”.
Muhawenimana Marie Rose Komiseri w’imibereho myiza avuga ko urubyiruko agiye kurukura mu ngeso mbi rukagaruka k’umuco runakangurirwa kwitabira siporo n’imbyino nyarwanda.
Ati“ impamvu mvuga siporo nuko ari inzira nyayo yo kwiyegereza ububyiruko, tuzabaha uburyo bwo kuva mu ngeso mbi baharanira kwihangira imirimo, ibyo biyobyabwenge nibyo bibajyana mu ngeso mbi hakubitiraho n’ubushomeri bagashukika, ibyo tugiye kubihagarika duhange imirimo”.
Mu gihe mu karere ka Kirehe umubare w’abafite ubumuga ukomeje kwiyongera (abasaga ibihumbi 15),Tabaro Jean de Dieu watorewe guhagararira abafite ubumuga avuga ko agiye gukora ibishoboka abafite ubumuga bagahindura imibereho bagakirigita ifaranga.
Agira ati“ abafite ubumuga ni urwego rwubakitse kandi ruzwi,mu myaka itanu tuzasigasira ibyo twagezeho ibitaragenze neza tubinoze, ikintu tugiye gushyiramo ingufu kurusha ibindi ni ukongerera abafite ubumuga ubushobozi k’uburyo nabo bagerageza gukirigita ku ifarangfa”.
Avuga ko akarere kabashigikiye kuko kabasabye gukora umushinga Njyanama ikawemeza abantu bagakora.
Avuga ko abantu bafite ubumuga bafite umutwe utekereza neza kandi ukora, ngo niyo mpamvu bagiye kubigisha ubumenyingiro nko gufuma,kudoda by’umwuga k’uburyo ibyakozwe mu myaka itanu ishize byagaciro ka miliyoni 70, muri manda batangiye izo miriyoni zizikuba kabiri.
Mu bayobozi batowe,batatu bagize biro y’urubyiruko n’umuhuzabikorwa w’abafite ubumuga, bahise babona uburenganzira bubinjiza muri Njyanama y’akarere.