Abatorewe kuyobora Inama y’igihugu y’urubyiruko mu gihe cy’imyaka itanu, biyemeje gukemura ibibazo birwugarije birimo ubushomeri, ubuzererezi, uburaya n’ibiyobyabwenge.
Tariki 25/2/2016, abatorewe guhagararira urubyiruko mu mirenge bitoyemo ababahagararira ku rwego rw’akarere harimo batatu bagomba kuba mu nama Njyanama y’akarere.
N’ubwo urubyiruko rusanzwe rugira inzego ziruhagararira, bamwe muri rwo bataka kutagira kirengera kuko rubona imibereho yarwo idatera imbere.
Abatowe biyemeje kwegera bagenzi ba bo no kuganira ku bibazo bibugarije bagafatanya kubishakira umuti.
Nyitanga Phocas, ahagarariye Inama y’igihugu y’urubyiruko mu murenge wa Kayumbu, avuga ko yiyemeza guhagararira urubyiruko yagira ngo ahugure bagenzi be ku buryo bwo kwihangira imirimo, gukorana n’ibigo by’imari, ndetse ahindure imyumvire y’urubyiruko ku myitwarire idahwitse.
Ati”tugomba kongeramo imbaraga kugira ngo urubyiruko rucike ku buzererezi, uburaya no kunywa ibiyobyabwenge. Tugomba kubafasha guhindura inyumvire ibatera kwiheba bakishora mu ngeso mbi”
Niyitanga Bertin, uhagarariye urubyiruko mu murenge wa Ngamba, atangaza ko komite nshyashya zatowe zifite inshingano zo gukemura ibibazo byose biri mu rubyiruko barugira inama no kurufasha guhanga umurimo. Ati “twiyemeje kubavanamo kwitinya no kwifuza ibirenze ubushobozi bwabo”.
Kutegera abo bahagarariye, ngo byajyaga biterwa n’uko hari abatorerwaga guhagararira urubyiruko ariko nabo bagishakisha ubuzima ku buryo batabona ubushobozi n’umwanya wo gusanga abo bahagarariye mu tugari.
Kamanzi Erneste, watorewe guhagararira Inama y’igihugu y’urubyiruko ku rwego rw’akarere, ahamya ko icyo kibazo kitazongera kugaragara, kuko kwiyamamaza byasabaga umuntu ukora cyangwa warangije amashuri ku buryo afite umwanya uhagije wo kwitangira abandi.
Aragira, ati “yagaragaye ko rimwe na rimwe inzego zitorwa zikigumira hejuru zikirengagiza babandi babatoye. Tugiye gushyira imbaraga mu kwegera rwa rubyiruko mu midugudu no mu tugari, tubafashe kwivana mu bukene bakora imishinga ibateza imbere”.
Abatorewe guhagararira urubyiruko kandi, ngo bazakurikirana uburyo Ingengo y’imari igenewe urubyiruko ikoreshwa ku buryo izajya ikoreshwa mu bikorwa bifitiye inyungu abo igenewe.