Polisi y’u Rwanda iributsa abatwara ibinyabiziga n’abandi bakoresha umuhanda kubahiriza amabwiriza n’amategeko ajyanye no kugenda mu muhanda no kuwutwaramo ibinyabiziga.
Superintendent of Police (SP) Jean Marie Vianney Ndushabandi,Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda yabivuze ku itariki ya 16 Gashyantare 2016, nyuma y’uko habayeho impanuka 6 mu gihugu hose tariki ya 15 uku kwezi. Izi mpanuka zaguyemo abantu babiri mu gihe barindwi bo bazikomerekeyeko ku buryo bukomeye n’ubworoheje.
SP Ndushabandi yavuze ko impanuka nyinshi ziterwa n’umuvuduko ukabije w’abashoferi. Yagize ati:”abashoferi cyane cyane abakorera mu ntara hari imihanda minini yaba itambitse cyangwa imanuka, bafite umuco utari mwiza wo kugendera ku muvuduko ukabije,ibi bakabikora bagira ngo bagereyo vuba, ndetse bakore inshuro nyinshi mu kuvana no kugeza abagenzi aha n’aha, bityo bakorere amafaranga menshi.
Uku kugendera ku muvuduko ukabije bishyira ubuzima bw’abashoferi n’abagenzi mu kaga”.
SP Ndushabandi yanavuze kandi ko n’uburangare mu gihe utwaye ikinyabiziga nabyo biri mu biteza impanuka. Yabivuze muri aya magambo :”hariho imihanda hirya no hino irimo amakoni menshi, ku buryo umushoferi ashobora kugira ibibazo mu gihe yarangaye.Bishobora kumubera imbogamizi kugarura ikinyabiziga mu mwanya wacyo akarenga umuhanda bityo agakora impanuka”.
Yasabye abatwara ibinyabiziga kwitwararika bakagendera ku muvuduko wagenwe,bakirinda uburangare cyane cyane kutavugira kuri terefone n’ibindi, hagamijwe kwirinda impanuka.
Kuri ibi kandi, Polisi ikomeje kwibutsa abakora ubwikorezi , batwara abantu n’ibintu ko igihe bahawe cyo kuba bashyize utugabanyamuvuduko mu modoka zabo kigiye kurangira kuko italiki ntarengwa ari 26 Gashyantare uyu mwaka, ikanabibutsa ko abatazubahiriza aya mabwiriza ari mu iteka rya Perezida wa Repubulika bazabihanirwa kuko yanashyizeho itsinda rizagenzura ishyirwa mu bikorwa ryayo.