Mu karere ka Nyanza hamwe mu nzego z’umuryango wa FPR Inkotanyi ku rwego rw’imidugudu zanenzwe ko zitagikora nk’uko bikwiye.
Byari mu nteko rusange y’umuryango FPR Inkotanyi mu kagari ka Rwesero ko mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza yateranye kuri uyu wa 08 Ugushyingo 2015 hakanengwa imikorere y’uyu muryango ku rwego rw’imidugudu.
Komisiseri ushinzwe ubukungu mu muryango FPR Inkotanyi ku rwego rw’akarere ka Nyanza, Nkurunziza Francis wari n’umushyitsi mukuru muri iyi nteko rusange yanenze imikorere y’uyu muryango mu midugudu avuga ko hamwe na hamwe badakora.
Mu magambo ye bwite yagize ati: “Umudugudu nirwo rwego rwegereye buri munyamuryango byongeye niho abantu bose bahera batorwa ariko hamwe na hamwe nta bikorwa by’umuryango bihakorerwa”.
Uyu komiseri ushinzwe ubukungu ku rwego rw’umuryango FPR Inkotanyi mu karere ka Nyanza yavuze ko nta mpamvu yo kuba abanyamuryango bose batorerwa mu midugudu ariko akaba ariho ibikorwa bibura.
Yunzemo abivuga atya: “Twese twatowe bihereye mu midugudu ariko se n’iki kibura ngo inzego z’umuryango zihakorere? ”.
Avuga ko hamwe na hamwe inzego z’umuryango FPR Inkotanyi zikorera ku rwego rw’umudugudu abenshi mu bazigize baheruka batorwa ubundi bakibera aho nta gikorwa.
Yatanze urugero nko kuri komite ngenzuzi y’umuryango FPR Inkotanyi atangaza ko hamwe na hamwe mu midugudu hari ubwo ishobora kumara manda yayo igenewe n’itegeko ariko wareba ugasanga abayigize nta nama barahuriramo.
Mu mpanuro ze yakebuye abahagarariye umuryango wa FPR Inkotanyi mu midugudu abasaba kwitabira gukora inshingano bashyiriweho ndetse bagahurira mu nama bungurana ibitekerezo ku cyarushaho guteza imbere umuryango bihereye hasi mu midugudu.
Ngirinshuti Jean Pierre, Perezida w’umuryango FPR Inkotanyi mu kagari ka Rwesero yatangaje ko iyi mikorere yakosorwa ngo kuko ahanini iterwa no kuba bamwe mu bahagarariye umuryango ku rwego rw’imidugudu baba ari bashya muri izo nshingano.