Itsinda ryaturutse ku ntara y’iburengerazuba rigenzura imihigo ryatangaje ko imihigo imwe y’akarere ka Rutsiro irimbanyije ariko banasanga hari iyadindiye basaba ko nayo yazamuka.
Iri tsinda rimaze iminsi rizenguruka uturere 7 tugize intara y’uburengerazuba ryabitangaje ku wa 06 Ukwakira 2015 ubwo ryazaga mu karere ka Rutsiro kureba aho bagejeje imihigo bashimye imwe mu mihigo igeze kure ariko hakaba hari n’indi ikiri hasi ubuyobozi bukaba bwasabwe kuyizamura.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’iburengerazuba Jabo Paul ari nawe uyoboye iryo tsinda yagize ati”tumaze iminsi tujya mu turere twose aka(Rutsiro)kari aka nyuma twashimye imwe bagejeje kure ariko twanabasabye ko bazamura iyadindiye kuko nayo twayibonye”
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Jean Damascene Nsanzimfura yavuze ko imihigo ikiri inyuma ndetse n’itaragera ku kigero gishimishije bagiye kuyikurikirana kugirango bazagere igihe cyo guhigurira ibyo bahize imbere y’umukuru w’igihugu yareshejwe.
Ati”nibyo twasuwe n’intara harebwa aho tugejeje imihigo badusabye ko itari yazamuka cyane ariko natwe nk’uko tuba tuticaye tuzakomeza kuyikurikirana turebe ko nayo yazamuka ku buryo twazayesa “‘
General Mubaraka Muganga nawe wari kumwe n’iri tsinda yagiriye inama ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro kujya bukurikiranira hafi imihigo baba barahize kandi buri wese bireba bakajya banamukurikirana ngo bamugire inama.
Mu karere ka Rutsiro umuhigo wo gutanga imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza niwo uri imbere mu yadindiye aho ubu bageze kuri 41%,indi ni nko gutanga amafaranga y’ingoboka ku bageze mu zabukuru.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara yabwiye Kigali Today ko uturere twose badusuye kandi ko badusabye kuzahesha intara y’iburengerazuba isura nziza tuza mu myanya ya mbere.
umwaka w’imihigo wa 2014-2015 akarere ka Rutsiro kari kaje ku mwanya wa 23 mugihe mu ntara muri rusange akarere ka Ngororero ariko kabashije kuza mu myanya 10 ya mbere.