Quantcast
Channel: gahiji – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Rulindo: Akarere ka Rulindo kagiye kwegereza ubuyobozi abaturage.

$
0
0

Rulindo: Akarere ka Rulindo kagiye kwegereza ubuyobozi abaturage.

Abayobozi n’abafatanyabikorwa b’akarere ka rulindo bahuriye mu nama igamije kurebera hamwe uko bakwegereza ubuyobozi abaturage mu rwego rwo kwesa neza imihigo y’umwaka utaha.

Inama yabereye nyirangarama yari igamije gufata ingamba nshya zo kurushaho kwegereza ubuyobozi abaturage kandi bakabaha umwanya mu gutanga ibitekerezo kubibakorerwa. kugirango bazabashe kwesa imihigo y’umwaka utaha neza kandi bakazagaruka mu myanya y’imbere nka mbere.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage NIWEMWIZA Emillienne yavuze ko hari ibyo bakoze neza, n’ahandi bagiye bagira imbogamizi, barashaka gukuraho imbogamizi

zose bagize mu mihigo mu mwaka ushize.

NIWEMWIZA ati << aka karere kazaga mu myanya y’imbere, turashaka kuwugarukaho kandi  birashoboka>>. Yakomeje avuga ko hari gahunda zimwe na zimwe abaturage baba badasobanukiwe neza kandi zibareba, bakazongera ubukangurambaga mu baturage ku bikorwa bya buri munsi n’abaturage nabo bakagira uruhare rugaragara mu gutanga ibitekerezo.

Uhagarariye abafatanyabikorwa JADF mu karere ka Rulindo, HAKIZIMANA J. Baptiste avuga ko mu ngamba nshya bafite, bifuza ko abaturage bagira uruhare mu gutegura imihigo, abashinzwe gukemura ibibazo by’abaturage bakajya bajya mu mirenge no mu tugari kugirango borohereze abaturage, kandi bakongera abahesha ‘inkiko mu nzego z’ibanze kuko usanga badahagije.

Abanyamadini nabo kuko ari abafatanyabikorwa akarere karifuza ko bafata akanya gato bagatanga ubutumwa mu nsengero kuri gahunda zose za Leta kuko naho hahurira abantu benshi.

Abayobozi biyemeje kujya bakora ubugenzuzi buhoraho ku bayobozi bose bashinzwe igikorwa runaka ku bijyanye no gushyira mu bikorwa inshingano bahawe hakiri kare batarindiriye gukora igenzura igihe cyo guhigura imihigo cyegereje.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Trending Articles