Quantcast
Channel: gahiji – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Gisagara: Bernard Makuza arasaba abaturage kurenga aho bari

$
0
0

Gisagara: Bernard Makuza arasaba abaturage kurenga aho bari

Perezida  wa Senat Bernard Makuza, arashimira abatuye Gishubi mu karere ka Gisagara ibyo bagezeho, akanabasaba kongera imbaraga bakarenga aho bageze.

Mu igikorwa cy’umuganda wo kuri uyu wa 29/08/2015, senateri Makuza n’itsinda ry’abasenateri bandi bagera ku 10 bifatanyije n’abatuye umurenge wa Gishubi, akagari ka Nyeranzi umudugudu wa Rugogwe, bacukura imyobo izaterwamo insina za FIA ku butaka buhuje.

Gisagara: Bernard Makuza arasaba abaturage kurenga aho bari

Abatuye Rugogwe bavuze ko nk’agace kitaruye umujyi kuba basurwa n’abayobozi ku rwego rw’igihugu nk’uku bibaha imbaraga kuko babona ko batekerezwaho kandi ko batari bonyine.

N’ubwo aba baturage atari bose bahinga urutoki, bavuga ko uru rutoki rwa kijyambere bari guhinga ruzabafasha kubona imirimo, bakabasha kwitezaimbere, dore ko rugiye kuterwa ku butaka bunini bungana na hegitari 250, bityo abadafitemo amasambu nabo kabazajya bahabwa akazi ko kurukorera.

Maniraguha Michel umwe mu bahafite isambu ati “Twarigishijwe tumaze kumva akamaro k’urutoki, tuzarukorera ku buryo natwe vuba aha tuzaba dukirigita ifaranga ndetse tukajya tunatanga imirimo ku bandi”

Aba baturage bavuga ko bari bamenyereye kweza ibitoki bifite uburemere buri munsi y’ibiro 10 kuko bari bagihinga insina za gakondo, ariko ubu bakaba biteguye kweza ibitoki by’ibiro biri hejuru ya 80 nk’uko bagenda babibona ku nsina za kijyambere.

Gisagara: Bernard Makuza arasaba abaturage kurenga aho bari

Muri uyu murenge wa Gishubi ariko ubusanzwe ubuhinzi burakorwa, ndetse hagaragara ibishanga bihingwamo umuceri ndetse hamwe na hamwe batangiye no kwitabira ubu buhinzi bw’urutoki rwa kijyambere. Perezida wa senat Bernard Makuza, yashimye ibyo bagezeho ariko kandi abasaba kongera imbaraga bakarenga aho bageze.

Ati “Ntawe utashima ibyo mukora kuko bigaragara haba mu bishanga ko mufite umwete no gushyirahamwe, ni mukomereze aho mufatanye mukore murenze ibyo wagezeho mwiteze imbere”

Uyu murenge wa Gishubi ni umwe mu mirenge yari ikennye kuruta indi mu gihugu mbere y’umwaka wa 2006, ariko ubu abahatuye bavuga ko inzara bayisezereye kandi ko ibikorwa by’amajyambere biri kuhagezwa nk’ahandi hose mu gihugu.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Trending Articles