Quantcast
Channel: gahiji – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Kabarore: Abacururiza utubari mu ngo baratungwa urutoki

$
0
0
Kabarore: Abacururiza utubari mu ngo baratungwa urutoki

Ibiyobyabwenge bifatwa biramenwa ku bufatanye n’inzego z’umutekano

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Kabarore, ntibishimiye abacururiza inzoga mu ngo kuko biba intandaro ku bana mu kunywa ibiyobwabwenge.

Umubyeyi witwa Mukangarambe Vestine nawe utuye muri uyu murenge wa Kabarore uherereye mu karere ka Gatsibo, avuga ko hari abacururiza inzoga mu ngo batuyemo bakanacururiza ibinyobwa bisindisa bitemewe, bityo abana babo bakitwaza ko bagiye mu baturanyi nyamara bagiye kunywa izo nzoga.

Agira ati:” Aba bantu bacururiza utubari mu ngo zabo duhamya ko aribo nyirabayazana mu kugira abana bacu intakoreka, icyo twifuza ni uko abacuruza inzoga bagakwiye gukorera ahagenewe ubucuruzi bw’ibicuruzwa byabo”.

Ku ruhande rw’Ubuyobozi buvuga ko gucururiza inzoga mungo bitemewe, bukaba busaba abaturage gutanga amakuru ku babikora kugira ngo iki kibazo gicike burundu nk’uko bitangazwa n’Umunyamabanga Nshingwa bikorwa w’Umurenge wa Kabarore Muturutsa Fidele.

Kabarore: Abacururiza utubari mu ngo baratungwa urutoki

Iyi ni santeri ya Kabarore ahari n’amazu yagenewe gucururizamo amayoga

Ati:” Dukomeje gukora ubukangurambaga bwimbitse mu midugudu itandukanye igize uyu muringe wacu, dukangurira abantu gucururiza muri santeri z’ubucuruzi kugira ngo hirindwe ibyo bibazo bishobora no guteza umutekano muke, tukaba dusaba ababyeyi n’abandi bose ubufatanye mu gutanga amakuru y’aba bacururiza mu ngo kugira ngo iki kibazo gicike burundu.”

Usibye ababyeyi bavuga ko abacuruza inzoga mu ngo bashobora no kubyitwaza bagacuruza nizindi nzoga zitemewe nka kanyanga bigatuma abana babo bazinywa ku buryo bworoshye ari naho bahera banga kwiga no kugira icyo bakora mu rugo iwabo, hari n’ikibazo cy’uko abanywa izi nzoga bateza umutekano muke bitewe n’ubusinzi.

Umurenge wa Kabarore kimwe n’indi mirenge itandukanye yo mu karere ka Gatsibo, hagenda hafatirwa ibiyobyabwenge bitandukanye byiganjemo inzoga ya kanyanga hamwe n’urumogi, mu rwego rwo kurwanya iki kibazo ibifashwe biramenwa bigatwikwa.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Trending Articles