Quantcast
Channel: gahiji – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Nyanza: Ku rwego rw’Igihugu RCS yatangije icyumweru cyahariwe ibikorwa byayo

$
0
0

 Nyanza:   Ku rwego rw’Igihugu RCS yatangije icyumweru cyahariwe ibikorwa byayo

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) cyatangije icyumweru cyahariwe ibikorwa byayo birimo gufata neza ibikorwa remezo no kubakira amazu abatishoboye basizwe iheruheru na jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 mu bice bitandukanye by’Igihugu.

Ku rwego rw’Igihugu iki gikorwa cyatangijwe ku mugaragaro na CGP Gen. Paul Rwarakabije, umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imfungwa n’abagororwa kibera mu karere ka Nyanza ahatangiye gusizwa no kubakwa amazu.

CGP Gen. Paul Rwarakabije niwe washyize ibuye ry’ifatizo aho abo baturage bagiye kubakirwa inzu mu karere ka Nyanza.

Yavuze ko icyumweru cyahariwe ibikorwa bya RCS kizarangira hubatswe amazu icyenda  n’andi  atatu azasanwa mu murenge wa Mukingo ari naho gereza ya Nyanza yubatse.

Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’Igihugu gishinzwe imfungwa n’abagororwa CGP Gen Paul Rwarakabije yatangaje ko hirya no mu gihugu hazabera ibikorwa nk’ibyo by’amaboko bitandukanye.

Yatangaje ko imfungwa n’abagororwa aribo bazabikora kugira kugira ngo bibabere umwanya mwiza wo kugira uruhare rwo kubaka igihugu kabone n’ubwo bafungiye muri za gereza.

Ibikorwa bizakorwa muri iki cyumweru cyahariwe RCS cyatangiye ku wa 28 Nyakanga 2015 birabarirwa Miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda nk’uko CGP Gen Rwarakabije abitangaza.

Aragira ati: “Ikigereranyo cy’ibikorwa bizakorwa muri iki cyumweru birabarirwa agaciro ka Miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda”.

Mukantagara Immaculée utuye mu kagari ka Cyerezo mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza ni umwe mu bazubakirwa na RCS muri iki cyumweru avuga ko ari ibyishimo bidasanzwe kuba nta nzu yari afite yo guturamo ariko akaba ayubakiwe.

Yashimye uruhare RCS igira mu gufasha abatishoboye bubakirwa  inzu zo guturamo nyuma y’uko bamwe muri bo bari basizwe iheruheru na jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda.

Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’imari mu karere ka Nyanza Nkurunziza Francis yashimye izo nzu zatangiye kubakwa avuga ko zizakemura ikibazo cy’abantu bamwe na bamwe bari badafite aho begeka umusaya.

Jean Pierre Twizeyeyezu


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Trending Articles