Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza bashyigikiye ko ingingo ya 101 mu itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ivugururwa bayigereranyije n’inzu zahozeho mu Rwanda rwo hambere bita Nyakatsi bakavuga ko kuba itakijyanye n’igihe yavugururwa.
Mu byapa byinshi byari byitwaje na bamwe muri abo baturage b’umurenge wa Mukingo ku mugoroba wa tariki 29 Nyakanga 2015 byerekanaga ko ingingo ya 101 yarangiranye n’igihe bagasaba ivugururwa ryayo kimwe n’izindi ngingo z’amategeko atakijyanye n’igihe mu Rwanda.
Bimwe muri ibyo byapa bari bitwaje ubwo babonanaga n’abadepite mu Nteko Nshingamategeko y’u Rwanda kugira ngo babagezeho impamvu babandikiye basaba ko iriya ngingo yavugururwa byariho amagambo agira ati: “ Ingingo ya 101 Bye bye Nyakatsi”.
Iyi ngingo ya 101 mu itegeko Nshinga ry’u Rwanda bagiye basezeraho mu mvugo zabo ndetse no ku byapa bari bitwaje bakayita “ Nyakatsi” iri mu gitabo cy’itegeko nshinga ry’u Rwanda ari naryo tegeko risumba ayandi yose mu gihugu.
Umwe muri bo yagize ati: “ Kuko turi abantu tutamenya ibyagombaga kutubaho muri iki gihe iriya ngingo twayanditse kuriya imeze ariko ubu iduteje ikibazo rero niveho turekane nayo tujyane n’ibikenewe mu gihe tugezemo”.
Nk’uko bishimangirwa kandi n’abaturage b’umurenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza ngo ingingo ya 101 mu itegeko Nshinga ry’u Rwanda itavuguruwe byaba ari igihombo ku Rwanda kuko yatuma batakaza Perezida Paul Kagame bativuza kuba yarekeraho kubayobora kandi bumva bakimukeneye.
Ibikorwa by’amashanyarazi begerejwe, imihanda n’amavuriro biri hafi yabo, amashuli abanza n’ayisumbuye, ubuyobozi begerejwe ibi byose kimwe n’ibindi byinshi nibyo bashingiraho basaba ko ingingo 101 mu itegeko nshinga ry’u Rwanda igena manda z’umukuru w’igihugu igomba kuvugururwa Perezida Paul Kagame bakazamusaba kongera kwiyamamaza bakamutora mu matora ateganyijwe muri 2017 mu Rwanda.
Jean Pierre Twizeyeyezu