Quantcast
Channel: gahiji – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Nyamasheke: Abayobozi b’utugari barasabwa kwegera abaturage bakagabanya inama bahoramo

$
0
0

Abayobozi b’utugari barasabwa kwegera abaturage bakagabanya inama bahoramo

Mu nama yahuje abayobozi batandukanye bo mu karere ka Nyamasheke hamwe na guverineri w’intara y’uburengerazuba, abayobozi b’utugari basabwe kwegera abaturage no kubana na bo bakabigisha gahunda za leta aho guhora mu nama akenshi bajyanwamo n’abayobozi b’imirenge.

Iyi nama yabaye kuri uyu wa mbere tariki ya 18 Gicurasi, yavuze ko abayobozi b’utugari bakwiye kujya mu nama za ngombwa ubundi bakagumana n’abaturage ahubwo abayobozi b’imirenge bakamanuka kenshi mu tugari kugira ngo akazi ko guteza imbere abaturage kagende neza.

Abayobozi b’utugari barasabwa kwegera abaturage bakagabanya inama bahoramo

Guverineri w’intara y’uburengerazuba, Mukandasira Cartas, yavuze ko inama abayobozi b’utugari bajyanwamo ku mirenge zikwiye kugabanuka , bakabana n’abaturage  bakababona bityo gahunda za leta zikihuta uko zateganyijwe.

Agira ati “hari inama za ngombwa ziteganywa n’itegeko hari n’izitunguranye ariko hagomba gukorwa uburyo azindi nama zagabanuka kugira ngo abayobozi begere abaturage yaba ab’utugari ndetse n’ab’imirenge cyane cyane ab’imirenge bakava mu biro bakagera mu tugari”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gihombo, Nshimiyimana Jean Damascene, avuga ko hagiye kugira igikorwa kugira ngo abayobozi bagabanye inama bakoreraga ku mirenge ndetse n’ibindi bibazo byagaragara bigabanuke ,abayobozi bose begere abaturage babakemurere ibibazo bahura na byo kandi begerezwe gahunda za leta.

Agira ati “hari igihe abayobozi b’utugari baza mu nama cyangwa kubera ibikoresho bike bakaza ku murenge tukabatira ibyabo akazi ntikihute ariko bigiye gukemuka amikoro agiye kuboneka”.

Ku ruhande rw’abaturage bavuga ko bamaze gusa n’abibagirwa abayobozi b’utugari kuko kubabona aho bakorera biba ari tombora.

Umwe yagize ati “muzatubarize aho gitifu wacu aba, biragoye kumubona rwose, ushobora kumushaka icyumweru wirirwa ku kagari kikarangira utaramubona”.

Abayobozi b’utugari bagaragaje muri iyi nama ko abayobozi b’imirenge babahamagara kenshi mu nama za hato na hato ndetse bakabasaba ko babatiza ibikoresho basanzwe bakoresha mu kazi kabo nka za mudasobwa zigendanwa bityo bikagorana ko baha serivise abaturage bashinzwe kuba babaha.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Trending Articles