Quantcast
Channel: gahiji – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Rubavu bishimiye ubwitabire bw’ibiganiro mu cyumweru cy’Icyunamo

$
0
0
Rubavu bishimiye ubwitabire bw’ibiganiro mu cyumweru cy’Icyunamo

Mugisha Habimfura umukozi w’akarere ka Rubavu ushinzwe umuco na Siporo

Umukozi w’akarere ushinzwe umuco na Siporo Habimfura Mugisha Francois avuga ko ubwitabire bw’ibiganiro mu gihe cy’icyunamo byitabiriwe kugera kuri 95% bitandukanye no muyindi myaka yabanje.

Habimfura avuga ko kwitabira ibiganiro mu gihe cy’icyunamo byajyanye no gutanga inkunga ishyirwa mu gaseke igenerwa abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi batshoboye aho habonetse amafaranga y’u Rwanda 47 727 272, inka 6, amabati 30, ihene ebyiri, ingurube imwe n’ibikorwa byo gusanura inzu y’uwacitse ku icumu umwe.

Uretse inkunga zakusanyijwe mu cyumweru cy’ibiganiro, byari biteganyiwe ko ku munsi wo gutangiza icyunamo hagira amafaranga akusanywa yo gufasha uwacitse ku icumu utishoboye mu mudugudu, mu karere kose hakaba harakusanyijwe miliyoni eshanu n’ibihumbi Magana cyenda by’amafaranga y’u Rwanda.

Mu bikorwa byo kwibuka mu karere ka Rubavu, Habimfura avuga ko ihungabana ryagabanutse kuko abafashijwe ari 36 bitandukanye no mu myaka yashize.

Nubwo mu cyumweru cy’icyunamo habonetse amafaranga abarirwa muri miliyoni 47, abayobozi b’imirenge bavuga ko ashobora kuziyongera kuko hari agikusanywa, mu murenge wa Nyamyumba amafaranga yakusanyijwe ni miliyoni enye kandi bateganya kongera.

Kuba mu karere ka Rubavu bishimira ubwitabire bw’ibiganiro biterwa n’uburyo inzego zibanze ngo zegereye abaturage bakareka umuco wo kujya Kongo mu gihe cy’ibiganiro nkuko byari bisanzwe ahubwo bakitabira ibiganiro.

Ubwo twavuganaga n’umwe mubakozi bakora ku mupaka bavugana avuga ko umunsi wo gutangiza icyunamo no kugisoza hagati y’amasaha ya saa kumi n’ebyiri na saa mbiri za mu gitondo abanyarwanda bambukaga umupaka bajya Kongo bari benshi.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Trending Articles