Abanyarwanda barasabwa gukomeza gusobanurira abandi Jenoside yakorewe abatutsi ari nako bakomeza kurwanya abayihakana n’abapfobya.
Ubu n’ubutumwa bagejejweho na perezida w’inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite, Mukabarisa Donatille ubwo yifatanyaga n’abaturage bo mu karere ka Bugesera gushyingura imibiri ine y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi. Ni umuhango wabereye ku rwibutso rwa Nyamata, banibuka tariki ya 15/4/1994 itariki yiciweho abatutsi basaga ibihumbi 10 biciwe urwagashinyaguro muri kiriziya ya Nyamata.
Yagize ati “ mugomba guhangana n’abapfobya amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mubwira abatayizi amateka yayo, uko yateguwe, uko yashyizwe mu bikorwa ndetse nuko banyarwanda babayeho nyuma yayo”.
Mukabarisa Donatille arasaba abanyarwanda kandi gusobanurira amateka ya Jenoside abana bavuka ubu ndetse n’abavutse mugihe yabaga kugirango nabo bamenye amateka mabi.
“ ndasaba urubyiruko rubyiruka ubu kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside cyane iyo bakura mu babyeyi babo ahubwo bakababwira amateka ya nyayo batayagoreka”.
Bukumira Egide n’umwe mubarokotse yavuze ko mbere yo kwicwa abatutsi babanje kwirwanaho.
“ tubifashijwemo n’uwari konseye Gasana, yatweretse aho duhagarara maze buri wese afata icyo ashoboye maze duhangana n’ibitero by’interahamwe maze tukazinesha nibwo nyuma baje kwitabaza abasirikare baraza baraturasa”.
Avuga ko uko guhangana n’interahamwe kwabaye kuva ku tariki ya 8 kugeza kuya 11/4/1994, ubwo hazaga abasirikare.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Kaboneka Francis yaganirije abitabiriye kwibuka abiciwe muri iyo kiriziya amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi, agaragaza uburyo abatutsi bagiye batotezwa kuva mu 1959.
Yagize ati “ abatutsi babazanye mu Bugesera kugirango bamarwe n’isazi ya tsetse ndetse banicwe n’indwara n’inyamaswa zari muri ayo mashyamba. Ariko birwanyeho ahubwo baroroka, aribyo byatumye bategura Jenoside ngo babatsembe bashire”.
Minisitiri Kaboneka akaba yavuze ko kubera kwica abatutsi uruhongohongo no kubatoteza byatumye abari hanze y’igihugu bagizwe impunzi nabo bashaka gutaha ariko Leta ikanga ivuga ko igihugu cy’uzuye maze bibatera gufata intwaro barwanira uburenganzira bwabo.
“ ibyo batumye abatutsi bari mugihugu bakorerwa Jenoside ariko FPR Inkotanyi irayihagarika ari nako yarokoye bake mu bicwaga”.
Igikorwa cyo kwibuka abiciwe muri kiriziya ya Nyamata cyanajyanye no gufasha bamwe mubarokotse Jenoside yakorewe abatutsi batishoboye bo mu mudugudu wa Nyiramatuntu.