Quantcast
Channel: gahiji – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Ngoma: Nitwihata urubyiruko tukarwigisha ibyiza jenoside ntizongera – Sen Nkusi Juvenal

$
0
0

Mu karere ka Ngoma umurenge wa Sake ,ubwo hasozwaga icyumweru cy’icyunamo hibukwa Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994,hasabwe ko ingufu zo kubaka u Rwanda ruzira amacakubili na Jenoside zashyirwa mu kwigisha urubyiruko.

5

Senateri Nkusi Juvenal, abona ko kwigisha urubyiruko rugakura  rutozwa urukundo n’ubwumvikane  harwanya amacakubili byakumira ko Jenoside yazongera kuba mu Rwanda  no ku isi.

Nkuko byagarutsweho mu buhamya bwatanzwe n’abacitse ku icumu rya jenoside bo muri uyu murenge wa Sake , bagaragaje ko kugirango Jenoside ishoboke byatewe nuko abanyarwanda b’icyo gihe bigishijwe urwango n’amacakubili ashingiye ku moko ibyo ngo bigakorwa n’ubuyobozi bwariho.

6

Karisage Daphrose , warokokeye Jenoside muri uyu murenge  mu  buhamya  yatanze yagaragaje uburyo urwango rwigishijwe  kuva kera kugera ubwo abatutsi batangiye kwicwa na mbere yuko Jenoside iba mu 1994.Ibi ngo bikaba byarageze naho ba burugumestri babishishikarizaga abaturage  kwica abatutsi.

Yagize ati”Abayobozi  bakoreshaga inama  babereka uko abatutsi basa.Ndibuka padiri wa Kibungo witwa Dominiko hamwe n’uwahoze ari burugumestiri wa Birenga,bakoresheje inama berekana umwana wuwitwaga Siriro bavuga ko umututsi ari uwo ariko asa.”

Hon Senateri munteko ishinga amategeko y’u Rwanda Nkusi Juvenal,mu ijambo rye ubwo hasozwaga icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994,yagaragaje uburyo kera abanyarwanda babanaga neza ,basangira ariko nyuma yo kwigishwa amacakubili bigatuma  abatutsi batotezwa kugera ubwo  banishwe muri  Jenoside mu 1994.

Uru rwango rwigishijwe  rukageza kuri Jenoside  nirwo yahereyeho avuga ko hakenewe imbaraga nyinshi zishyirwa mu  kwigisha urubyiruko urukundo no kwanga ikibi maze rugakurira mu rukundo kugirango hatazongera kuba indi Jenoside mu Rwanda.

Yagize ati”Burya iyo bavuga ko Jenoside yigishijwe ikarerwa mu bantu biragaragara. Muri aka gace nubwo habaye jenoside ba sekuru  bari abantu beza basangira  babana neza.Mumyaka ya za 1960 n’imyaka 30 nyuma yaho,amasomo yatanzwe n’abayobozi babi nka ba Mutabaruka wari burugumestri na depite,n’abandi  bigishije u rwango rw’abatutsi niyo yabyaye Jenoside .”

Nkusi ariko abona ko uko urwango rwigishijwe mu bantu bikageza kuri Jenoside abatutsi bakicwa,uburyo bwo kugirango Jenoside ntizongere kuba byashakirwa mu rubyiruko rwigishwa urukundo no guharanira icyiza.

Yagize ati”Ibyabaye byakozwe n’abantu babasore bari bagifite ingufu,bisobanuye ko muri iki gihe nitwihata urubyiruko tukarwigisha ibyiza rugakurira mu rukundo banga amacakubili ibyo bavuga ngo never again Genoside bizagerwaho.”

Gusoza icyumweru cy’icyunamo byabanjirijwe n’urugendo rwo kwibuka rwageze  ku kiyaga cya Mugesera ahashyizwe indabo mu mazi mu rwego rwo guha icyubahiro abajugunywemo muri Jenoside.

Hanashyizwe indabo ku rwibutso rwa jenoside rwa Sake ndetse no kumva z’abapadri babili nabo bazize Jenoside.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Trending Articles