Bamwe mu banyarwanda bahungutse ku wa 09/04/2015, bavuye muri Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo baravuga ko kuba mu mashyamba imyaka myinshi batagera kumusozi ngo byatumaga badatekereza gutahuka kubera ibihuha bahura nabyo bibabwira ko uko basize igihugu kimeze ari ko kikimeze aho aba FDLR bababwiraga ko mu Rwanda hakiri intambara babashuka kugirango badataha bakabasiga mu ishyamba bonyine.
Mutesi Josepfine, umwe muri abo banyarwanda batahutse avuga ko ibyo bibwiraga bakiri mu mashyamba bitandukanye cyane n’ibyo bababwiraga kuko ngo bari bazi ko igihugu kirimo umutekano mucye ngo bakigera mu Rwanda bakiriwe neza bituma batinda kumakuru y’ibihuha babwirwaga , uyu mugore avuga ko ngo usibye guhangayika mu mashyamba ya Congo ngo imyaka yose bayamazemo ntacyo biyunguye agasaba bagenzibe gutahuka bakareka iyo mihangayiko barimo.
Dusengimana Patrick ni umusore w’imyaka 26 avuga ko yatangajwe n’amahoro yasanze mu Rwanda nubwo ngo ataragera iwabo ibyo amaze kubona ngo byamuhaye icyizere cy’ubuzima bwiza azagira mu Rwanda , uyu musore avuga ko ngo yaje ameze nk’umuntu uje kwiyahura kuko ngo nta cyizere yari afite cyo kubaho kubera ibyo babwirwaga n’umutwe wa FDLR mu mashyamba.
Aba banyarwanda bose icyo bahurizaho ni ugushishikariza bagenzi babo basize muri Congo kwirengagiza amakuru y’ibihuha babwibwa n’umutwe wa FDLR bagatahuka kuko gukomeza gusiragira hirya no hino mu mashyamba ya Congo ntacyo bizabagezaho, gusa n’ubwo bakangurira abandi gutahuka bavuga ko hari bamwe muri bo utabwira ibyo gutahuka kuko ngo batabyumva namba kubera amagambo yibihuha.
Abanyarwanda 33 bagizwe n’abagore 8, Abagabo 3 n’abana 22 baturutse muri Kivu y’amajyepfo n’amajyaruguru muri zone za Uvira , Karehe , Fizi, Mwenga n’ahandi.