NYAGATARE- Inka zitagira inyana ziracika.Ibi bikaba bishushanyako igihugu gufite urubyiruko rukora kiba gifite icyizere cy’amajyambere.
Ibi ni ibyagarutsweho na Mazina J Bosco umuyobozi w’ungirije w’umuryango RPF Inkotanyi mu karere ka Nyagatare, hari mu gikorwa cy’inteko rusange no kurahiza abanyamuryango bashya babarizwa muri Sendika STRAMORWA y’abatwara moto mu karere ka Nyagatare.
Iyi nteko rusange y’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bakora umwuga wo gutwara moto bakaba bibumbiye mu rugaga rwa STRAMORWA, yitabiriwe n’abanyamuryango bakorera mu mazone atandukanye n’abahagarariye umuryango muri cellule Specialise z’uru rugaga mu turere tw’intara y’iburasirazuba.
Mu by’ibanze hari ukuganira ku byo bamaze kugeraho ndetse hakanarahizwa abanyamuryango ba FPR bashya.
Nkuko byatangajwe na Rwabalinda Aloys uhagarariye iyi sendika mu ntara y’iburasirazuba, ngo intambwe yatewe ni nini aho bavuye ku gukoresha amagare bakajya kuri velo moteri na moto ubu bakaba bafite icyerekezo cyo kwagura ibikorwa byabo kurushaho.
Ibi byose rero ngo babikesha umutekano waharaniwe n’umuryango FPR nabo barimo.
Mu ijambo rya Mazina Jean Bosco wungirije umuyobozi w’umuryango muri aka karere, yavuze ko inka zitangira inyana ziba zigana kugucika.
Ati “Igihugu gifite urubyiruko rukora kigira icyizere cy’amajyambere arambye.”
Nyuma yo kubashimira urukundo bafitiye umuryango, yanabasabye kubikomeza bubaka igihugu.
Kugirango ibi byose babigereho ngo intero yabo ni ugukunda umurimo, nkuko byagarutsweho na Ntembe J Bosco umunyamabanga wa STRAMORWA ku rwego rw’igihugu.
Aba banyamuryango ba STARAMORWA mu karere ka Nyagatare bavuga ko impanuro bahabwa n’umuryango wabo bazazikurikiza kuko zifite icyerekezo aho zifasha abantu ku kugana ku kwigira nkuko byemezwa na Ngoboka Jonas uhagarariye STRAMORWA mu karerere ka Nyagatare.
Muri iyi nteko banashishikarijwe kuzirikana ku buzima bwabo mu gihe bari mu kazi aho bigishijwe na Uwizeye Vivine wo mu kigo cy’ubwishingizi cya Radiant inyungu zo kugira ubwishingizi yaba ubwabo n’ubwibinyabiziga bakoresha.
Iyi nteko yasojwe n’igikorwa cyo kurahiza abanyamuryango bashya ba FPR bakorera mu mazone atandukanye muri aka karere.