Komisiyo y’igihugu y’amatora “NEC” iravuga ko tariki ya 01/09/2013, izashyira ahagaragara urutonde rw’abanyarwanda bazaba bemere gutora abadepite mandate ya Kane.
NEC ivuga ko ubu iri mu gikorwa cyo gukosoza lisite zitora, kugirango buri muntu wese ashobora kumenya ko ari kuri urutonde rw’abazatora.
Iki gikorwa kikaba cyaratangiye guhera tarariki ya 01-15/08/2013, aho urutonde rw’abagomba kuzatorwa rwamanuwe mu midugudu yose, hakaba hari igikorwa cyo gusuzuma abaturage ko banditse neza kuri urwo rutonde ndetse no gutanga amakarita y’itora ku bamaze kubona nta kibazo bafite.
Uru rutonde rukazasubizwa muri NEC, aho nayo izatangira igikorwa cyo kwandika mu machine ibyavuye mu midugudu tariki ya 17 kugeza kuri 27/08/2013 nk’uko bitangazwa na Bukasa Moise usinzwe itangazamakuru muri NEC.
Aha Bukasa agasaba inzego zibanze gufasha no korohereza abaturage muri iki gikorwa mu rwego rwo gufatanya gutegura imigendekere myiza y’amatora y’abadepite ateganyijwe guhera tariki 16-18/09/2013.
Bukasa kandi akomeza avuga ko ubu noneho hanakozwe lisite y’abantu bafite imiziro batazemererwa kujya kuri lisite y’itora y’u Rwanda, nk’uko biteganywa n’itegeko rigenga amatora mu Rwanda.