Quantcast
Channel: gahiji – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Nyarusange: Abateka kanyanga ngo baba bishakira amafaranga

$
0
0

abateka kanyanga ngo baba bishakira amafaranga

Abagabo bane n’abagore batatu ni bo batawe muri Yombi kuri uyu wa 13/ 03 2015 ubwo Polisi yabagwaga gitumo mu gitondo cya kare, nyuma y’igihe kirekire bashakisha amakuru y’abakwirakwiza kanyanga n’inzoga z’inkorano mu Murenge wa Nyarusange.

 abateka kanyanga ngo baba bishakira amafaranga2

Bamwe mu bamaze gutabwa muri yombi bazira guteka no gucuruza kanyanga bavuga ko bakoraga ibi bikorwa bakurikiye amafaranga n’ubwo bari bazi neza ko banyuranya n’amategeko.

abateka kanyanga ngo baba bishakira amafaranga3

Abafashwe bemera icyaha ariko bakaba bavuga ko bahawe imbabazi batasubira, nyamara inzego z’umutekano zo zivuga ko zimaze igihe zishakisha abakora ibi bikorwa ugasanga abaturage barimana amakuru kandi ababikora bakagerageza kwihishira uko bashoboye kose.

Gasigwa Jean Damascene avuga ko yatekaga kanyanga akanayicuruza, kandi yari aziko bibujijwe, “ni inda igira nabi nagirango nanjye mbone icyambeshaho, cyakora kuko nzi ko ibiyobyabwenge ari bibi abandi bakibikora nabagira inama yo kubireka”.

Uyu musore avuga ko inzego z’umutekano zabaguye gitumo iwabo mu Mudugudu wa Remera Akagari ka Ngaru  mu ma saa 06H30 akabanza kubahakanira ko nta kanyanga agira ariko ngo ibimenyetso byayo byaje kuhaboneka baramutwara kuko bahasanze ibikoresho yatekagamo.

Nyina w’uyu musore bafatanywe bose bakajyanwa kuri Polisi, avuga ko impamvu atatangaga amakuru y’umuhungu we ari ukubera ubujiji, nyamara nawe avuga ko na radio yajyaga ivuga ibikorwa bibi biterwa no kunywa kanyanga kandi na we azi ko ari mbi, ariko ngo kuko umuhungu we yayikuragamo amafaranga ntibyari byoroshye kumutanga.

Undi musaza Ndemyugabe Jeanvier bafatanye inzoga y’inkorano bakunze kwita igikwangari avuga ko nawe yashakagamo amaramuko, akavuga ko amakuru yo kubafata yaba yatanzwe n’abaturanyi, cyakora nawe yemera ko n’ubwo bamushinja ko inzoga akora zangiza ubuzima, yashakaga amafaranga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarusange Mukamitari Valerie avuga ko hari hashize igihe hari amakuru avuga ko hari abaturage bateka kanyanga n’abayicuruza, ariko ugasanga abaturanyi babo babahishira ntibafatwe.

Agira ati, “byabaye ngombwa ko duhaguruka saa kumi za nijoro twabanje gukora urutonde rw’abantu babicuruza ndetse n’ababiteka, ariko gufata ibihanga byagiye bitugora kubera abantu bakorana nabo babaha amakuru, ku buryo harimo n’abaducitse ariko ab’ingenzi twabafashe”.

Uyu muyobozi avuga ko hari urutonde rw’ababarirwa muri 25 bagomba gufatwa, ubu hakaba habonetse barindwi bafatanwe litiro zigera ku 10 za kanyangwa, n’ibikoresho bibashishaga mu kuyitunganya.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Trending Articles