Quantcast
Channel: gahiji – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Kirehe: Abaturage Barasaba Perezida Paul Kagame ko akomeza kuyobora

$
0
0

Abarwariye mu bitaro bya Kirehe barashima umukuru w’igihugu kubera gahunda nziza z’ubuzima abagezaho, banatanga icyifuzo cy’ uko Leta ayoboye ihoraho agakomeza kuyobora igihugu.

abaturage Barasaba Perezida Paul Kagame ko akomeza kuyobora

Ibyo babivugiye mu mu muhango wo kwizihiza umunsi w’abarwayi mu Karere ka Kirehe wabaye tariki 12 Werurwe 2015, ubwo basaga nk’abatunguwe babonye intumwa ya Minisitiri w’Ubuzima ku bitanda barwariyeho abagaburira.

abaturage Barasaba Perezida Paul Kagame ko akomeza kuyobora2

Mpayimana chadrack wo mu Murenge wa Kigarama avuga ko kuba agaburiwe na Minisitiri abibona mo igitangaza ngo niyo mpamvu bagomba gushimira Perezida wa Repuburika kuko ntahandi byaba uretse mu Rwanda ruyobowe na kagame.

abaturage Barasaba Perezida Paul Kagame ko akomeza kuyobora3

Yagize ati “nari ndembye ariko ndumva norohewe, mu mateka nta handi biba kuba Minisitiri aza ku gitanda akagaburira abarwayi, iki ni igitangaza! niyo mpamvu twifuza ko Leta yacu iyobowe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yakomeza kuramba akatuyobora nkuko atuyoboye nicyo twifuza kuri uyu munsi nk’abarwayi”.

abaturage Barasaba Perezida Paul Kagame ko akomeza kuyobora4

Evariste Hategekimana avuga ko bibaye igitangaza mu bitaro bya Kirehe ati “kuri uyu munsi turanezerewe turashimira Perezida wa Repuburika uburyo atwitaho, uyu munsi ubaye uwa mbere mu Rwanda hose Perezida Imana imufashe kandi niwe twifuza ko akomeza kutuyobora”.

Dr Uwiringiyemungu Jean Népomuscene uyobora ibitaro bya Kirehe ngo nkuko insanganyamatsiko ibivuga “Nta bwishingizi mu kwivuza nta buzima”avuga ko gukangurira abaturage kwitabira mituweri biri mu nshingano z’abaganga, ngo niyo mpamvu mu bitaro bya Kirehe umubare w’abivuriza kuri mituweri uri hejuru.

Yagize ati “igipimo cya mituweri gihagaze neza abatayifite ni bake cyane bose bamaze kumenya ubwiza bwayo uretse abaza baturutse kure nibo usanga bafite ikibazo kandi nabo turabafasha bakavurwa, muri gahunda z’ibitaro nta muntu uza abigana ngo agire ikibazo”.

Kamugunga Jules intumwa ya Minisitiri w’Ubuzima muri uwo muhango avuga ko gahunda yo gusura abarwayi ihoraho kandi iri mu nshingano z’umuntu wese urebana na gahunda z’ubuvuzi ku nyungu z’umurwayi n’umurwaza.

Kuri uwo munsi habaye umuhango wo kugaburira abarwayi banahabwa ubundi bufasha bugizwe n’ibikoresho binyuranye bijyanye n’isuku birimo amasabune, imyenda n’ibindi.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Trending Articles