Quantcast
Channel: gahiji – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Muhanga: Umudugudu wa Rutenga hari byinshi ukesha intwari z’u Rwanda

$
0
0
Muhanga:UmuduguduwaRutengaharibyinshiukeshaintwariz’u Rwanda.

Abayobozi bitabiriye kwizihiza umunsi mukuru w’intwari

Bamwe mu batuye umudugudu wa Rutenga mu Karere ka Muhanga barashimira ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho rubikesha ubutwari bw’abitangiye igihugu kugirango kibone umutekano.

Abaturage bavuga ko insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “ubutwari bw’abanyarwanda agaciro kacu”, ibafasha kureba igipimo bagezeho bihesha agaciro nka bumwe mu buryo bubakura mu bwigunge kandi bugatuma bakorera ku muhigo n’intego zo kugera kubyo bifuza.

Muhanga:UmuduguduwaRutengaharibyinshiukeshaintwariz’u Rwanda.

bitabiriye kwizihiza umunsi mukuru w’intwari

Umukecuru witwa   Mukarushema Yozefa, ukorera Umurenge wa Nyamabuye akaba ashinzwe kwakira imisoro n’amahoro, ariko akaba akora aka kazi ku myaka irenga 50 y’ubukure, avuga ko ashimira Umukuru w’igihugu Paul Kagame n’intwari z’igihugu babashije kwitanga bagaharanira ko igihugu cyagira amahoro yatumye abanyarwanda babasha gutera intamwe ubu igaragarira buri wese ku isi.

Muhanga:UmuduguduwaRutengaharibyinshiukeshaintwariz’u Rwanda.

Mukarushema Yozefa, ukorera Umurenge wa Nyamabuye

Uwo mubyeyi avuga ko yakoreye Minisiteri zitandukanye mbere ya Jenoside na nyuma yayo ariko ubu akaba akorera Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu mu Murenge wa Nyamabuye aho yigiriye inama yo kwiga Kaminuza kugirango arusheho kwihesha agaciro atirebye ku myaka y’ubukure.

Muhanga:UmuduguduwaRutengaharibyinshiukeshaintwariz’u Rwanda.

Mukarushema agira ati, “nageze hagati aho ndavuga ngo ngiye kwiga Kaminuza kandi nige imibereho myiza y’abaturage kuko iyo abaturage babayeho neza igihugu kiba gifite umutekano, ndashimira umukuru w’igihugu Paul Kagame watumye niga nshaje niyo mpamvu mbakangurira ngo mu rwego rw’uburezi mureke abana banyu bige kandi bige ibyo bashoboye n’imyuga irimo bizatuma barushaho kwihesha agaciro”.

Umuyobozi w’umudugudu wa Rutenga Karegeya Kizito we avuga ko kuba ari umuyobozi abikesha Intwari z’u Rwanda zaharaniye ko igihugu abayemo umuyobozi kigira umutekano, akaba ari naho ahera asaba ababyeyi gutoza abana ibikorwa by’ubutwari hakiri kare.

Muhanga:UmuduguduwaRutengaharibyinshiukeshaintwariz’u Rwanda.

Agira ati, “turasobanutse, turakeye, turiteza imbere buri munsi, hari gahunda z’ubudehe, VUP, girinka, umuturage wacu afite agaciro kandi n’abamureberera bafite agaciro ni ngombwa ko dukomeza kubibumbatira, kandi turacyari mu rugendo, ariko ntibyatuma tudashima aho tumaze kugera”.

Ibikorwa byo kwizihiza umunsi w’intwari mu Karere ka Muhanga waranzwe n’ibirori bitandukanye by’imbyino, imikino irimo n’umupira w’amaguru ndetse no gusabana ku midugudu aho bishimiraga intambwe ubutwari bw’abanyarwanda bumaze kubagezaho.

Ubuyobozi bukaba busaba abanyarwanda kurushaho kwihesha agaciro bimakaza gahunda ya ndi umunyarwanda kugirango ibe igihango kuri buri wese ukunda mugenziwe n’igihugu muri rusange nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Yvone Mutakwasuku.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Trending Articles