Quantcast
Channel: gahiji – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Ngororero: Nubwo hari ibyagaragajwe ko bitarakorwa neza akarere ngo kazaza imbere mu mihigo

$
0
0
Ngororero: Nubwo hari ibyagaragajwe ko bitarakorwa neza akarere ngo kazaza imbere mu mihigo

Hamwe n’abayobozi n’abakozi b’akarere bishimiye ibyagezweho muri urwo ruzinduko rw’akazi

Nyuma y’urugendo intumwa za rubanda mu nteko ishinga amategeko imitwe yombi zagiriye mu karere ka Ngororero kuva kuwa 24 Mutarama kugeza kuwa 03 Gashyantare 2015, maze bakageza raporo kubayobozi yiganjemo ibyo basanze bidakorwa neza,  umuyobozi w’akarere ka Ngororero Ruboneza Gédéon akomeje kwizeza ko akarere ayoboye katazasubira inyuma ku mwanya wa 3 kegukanye mu mihigo y’umwaka ushize.

Hamwe n’abayobozi n’abakozi b’akarere bishimiye ibyagezweho muri urwo ruzinduko rw’akazi

Senateri ntawukuriryayo (umanitse akaboko) na bagenzi be bagaragaje ibitagenda

Nyuma y’iminsi 10 bamaze muri aka karere, senateri Jean Damascene Ntawukuriryayo na ba depite Ngabo Amiel hamwe na Manirarora annoncée basuye abaturage mu mirenge 7 kuri 13 igize akarere, ndetse babona n’umwanya wo kwifatanya nabo mu bikorwa bimwe na bimwe.

Nyuma yo gukora icyegeranyo cy’ibyo babonye aho basuye haba mu baturage rwagati cyangwa mu nzego z’ubuyobozi, bashimye ibyagezweho byiza bavuga ko ari byinshi muri aka karere. Gusa banasabye ko hari byinshi bidakorwa neza bikenewe kunozwa.

Ngororero: Nubwo hari ibyagaragajwe ko bitarakorwa neza akarere ngo kazaza imbere mu mihigo

Meya Ruboneza ngo yizeye kuzegukana umwanya w’imbere mu mihigo

Ibyingenzi izi ntumwa za Rbanda zagaragaje ni umwanda babonye cyane cyane mungo, gufata nabi amatungo cyane cyane ku borojwe na Leta ndetse no gukora nabi ibikorwa remezo bigahita byangirika. Nyuma y’ibi byose, umuyobozi w’akarere Ruboneza Gedeon yadutangarije ko bashimye inama bahawe kandi ko bagiye kunoza ibitakorwaga neza, dore ko ibyinshi ngo nta ngengo y’imari idasanzwe buikeneye.

Ngororero: Nubwo hari ibyagaragajwe ko bitarakorwa neza akarere ngo kazaza imbere mu mihigo

Hamwe n’abayobozi n’abakozi b’akarere bishimiye ibyagezweho muri urwo ruzinduko rw’akazi

Yishimiye kandi ko izi ntumwa zizababera abavugizi ari mu kunoza amategeko yabafasha kunoza akazi bashinzwe, ndetse no gutora ingengo y’imari ya Leta ari nayo akarere gakoresha. Uyu muyobozi yijije ko intego bihaye yo kuza imbere y’umwanya wa gatatu bakiyikomeje kandi bazayigeraho ndetse akaba yanatumiye aba bashyitsi ngo bazagaruke mbere y’uko ingengo y’imari y’uyu mwaka irangira maze barebe aho bageze bashyira mu bikorwa ibyo babagiriyeho inama.

Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Trending Articles