Mu gihe hasigaye iminsi micye ngo abanyarwanda bose bizihize umunsi w’Intwari uba tariki ya 1/2/2015, urubyiruko rwo mu karere ka Ngoma rwagiriye uruzinduko mu karere ka Gicumbi tariki ya 24/1/2015 ahitwa ku Mulindi w’intwari mu rwego rwo kwiga amateka yaranze urugamba rwo kubohoza igihugu cy’u Rwanda.
Byamukama Emmy, ukuriye urubyiruko rwibumbiye mu muryango wa RPF mu karere ka Ngomba avuga ko intego y’urugendo rwabo ari ukujya kureba amateka yaranze ingabo z’u Rwanda mu gihe cyo kubohora igihugu cy’u Rwanda.
Ngo mu masomo bahakuye nk’urubyiruko ngo ni isomo ryo gukoresha imbaraga no kwitanga baharanira icyateza imbere u Rwanda.
Kamuyumbo Sany umwe mu urubyiruko rwaje kwiga amateka yaranze urugamba rwo kubohoza igihugu, ngo nyuma yo gusobanurirwa uburyo hari abagore bagize uruhare rwo kubohoza igihugu byamuremyemo ubutwari bwo kumva ko nawe bibaye ngombwa yajya ku rugamba.
Yumva ko abagore nabo bashoboye ibyo abagabo bakora ndetse rimwe na rimwe bakajyira ubutwari burenze ubw’abagabo.
Rutagengwa Bosco ashinzwe Urubyiruko Umuco na Siporo mu karere ka Ngoma akaba nawe yarari kumwe n’uru rubyiruko rwaje gusura Umulindi w’Intwari ngo benshi murubyiruko rwagiye kureba ayo mateka ngo mugihe cy’urugamba rwo kubohoza igihugu ngo bari bakiri bato akaba ariyo mpamvu bifuje kumenya byinshi no gusobanukirwa byimazeyo amateka y’urugamba rwo kubohoza igihugu.
Yagize ati “ nk’uko insanganyaatsiko y’uyu mwaka igira iti “ubutwari bw’abanyarwanda agaciro kacu” ni nako ntwe tugomba guhesha agaciro ibyamazwe kugerwaho.”

Basuye Ubuvumo bwo ku Mulindi mu karere ka Gicumbi ingabo za FPR zakoreshaga mu ntambara yo kubohora igihugu
We asanga amasomo bahakuye ari ugukomeza gusigasira ibyagezweho ndetse nk’urubyiruko bakihangira imirimo bityo bagakora bakiteza imbere kuko ubu urugamba rusigaye ari urwiterambere.
Ngo nyuma yo kumenya ayo mateka bagiye kubisangiza urundi rubyiruko banarushishikariza kwihangira imirimo bagakora bakiteza imbere.