Quantcast
Channel: gahiji – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Gakenke: Inkeragutabara zirasabwa kuba urumuri rw’abaturage

$
0
0

Gakenke Inkeragutabara zirasabwa kuba urumuri rw’abaturage

Abahoze ari ingabo z’igihugu bakaza gusubizwa mu buzima busanzwe bagahurizwa mu mutwe w’ inkeragutabara (Reserved Force) bo mu karere ka Gakenke,  n’ubwo bashimirwa uruhare bagize kugirango umutekano urusheho kuba wose mu bice bitandukanye bigize akarere ngo bagomba no kurushaho kuba urumuri rw’abaturage mu bikorwa bitandukanye by’umwihariko umutekano nk’abantu b’inararibonye.

Gakenke Inkeragutabara zirasabwa kuba urumuri rw’abaturage2

NI Ubutumwa Bwagarutsweho ubwo uyu mutwe w’inkeragutabara wahuraga n’umuyobozi wabo ku rwego rw’intara Col Andre Habyarimana kuri uyu wa 26/01/2015 bakagirana ibiganiro kuri gahunda zinyuranye zirimo n’iterambere ryabo.

Col Habyarimana yabwiye abagize umutwe w’inkeragutabara ko bakwiye gushimirwa kuko kuva uyu mutwe wajyaho byagize uruhare runini mu guhindura imyumvire y’abaturage mu kwitandukanya n’abacengezi ariko kandi ngo banakwiye kuba urumuri rw’abaturage.

Gakenke Inkeragutabara zirasabwa kuba urumuri rw’abaturage3

Ati “ndagirango rero aho muri mu bikorwa tugumye tubikore mugumye mube umunyu cyangwa mube urumuri rw’abaturage mukubumbatira umutekano, muri inzobere mukubumbatira umutekano kuko uko batera gerenade (grenade) umuturage akirukanka ntabwo wowe n’inkeragutabara ariko uziruka”

Uretse kurebera hamwe ibijyanye n’umutekano inkregutabara zaneretswe ko zigomba kudaharira gahunda za leta zitandukanye abakuru b’imidugudu hamwe n’abanyamabanga nshingwabikorwa kuko nabo bagomba kujya bifatanya nabo by’umwihariko mugufasha abaturage kumenya kwigirira isuku abadashoboye bagafashwa

Nyuma y’umutekano ngo inkeragutabara zo mu karere ka Gakenke zigomba no kumenya uburyo zibyazamo umusaruro amahirwe agaragara mubice batuyemo bakabikora bakurikije uko amikoro yabo angana kuko hari uburyo bwinshi kandi bushoboka burimo kworora inkwavu cyangwa gukora umutiba bakazana inzuki zikababyarira ubuki

Francois Nyakagabo ahagarariye inkeragutabara zo mu murenge wa Muhondo, asobanura koubusanzwe akazi kabo bagakora muburyo bw’amarondo gusa ariko bakaba basobanukiwe ko bagomba kuba urumuri kuko bafite ubunararibonye

Agira ati “umutekano uratureba twese n’igihe icyo aricyo cyose sukuvuga ngo ureba uriya shefu (chief) w’umudugudu cyangwa se uriya mukuru w’akagari cyangwa umunyamabanga nshingabikorwa w’umurenge n’ukuvuga ngo jyewe nk’umutu wize iby’umutekano mugisirikare nijye jisho kandi nijyewe uzi uburyoki uwo mutekano nawucunga nkawigisha nabo baturage mudugudu nturanye nabo”

Pierre Celestin Ushimiyimana n’inkeragutabara yo mu murenge wa Minazi, avuga ko kuba urumuri bisaba kwegera abaturage bagakorana nabo kuko kubafata neza aribyo bishobora gutuma hejuru haboneka umusaruro mwiza

Mu magambo ye ati “kuba urumuri mubintu byo kubumbatira umutekano tugomba gufata neza abaturage kuko nibo dukorera umunsi ku munsi, tukegera abaturage tukabana nabo kuko nibo bagomba kuguha amakuru buri munsi kandi mubyukuri ukanabahugura burya nubwo aba ari abantu baciriritse bo murwego rwo hasi ariko ubafashe neza niho hejuru hashobora kubona umusaruro ushimishije”

Mu karere ka Gakenke habarirwa inkeragutabara 739 wakwongeramo abasaza n’abandi bafite ubumuga butandukanye bakaba  900.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Trending Articles