Quantcast
Channel: gahiji – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Muhazi: Imbaraga nyinshi mu mihigo y’ubukungu zizazamura imibereho y’abaturage

$
0
0

Imbaraga nyinshi mu mihigo y’ubukungu zizazamura imibereho y’abaturage

Umurenge wa Muhazi mu karere ka Rwamagana ngo ugiye gushyira imbaraga nyinshi mu mihigo ijyanye n’ubukungu nko guhinga ku butaka buhurijwe hamwe kandi hagahingwa imbuto yatoranyijwe ngo kuko bituma imibereho y’abaturage izamuka mu buryo bufatika.

Ibi byatangajwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhazi, Sebatware Olivier, ubwo kuri iki Cyumweru, tariki ya 2/11/2014, yari muri uyu murenge mu nteko y’abaturage n’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’umurenge wa Muhazi, yasuzumirwagamo ingamba zose zatuma uyu murenge utera imbere kurushaho.

Sebatware avuga ko imihigo yose izashyirwamo imbaraga kugira ngo igerweho neza ariko akavuga ko imihigo ijyanye n’ubukungu irimo n’ubuhinzi, izibandwaho by’umwihariko.

Imbaraga nyinshi mu mihigo y’ubukungu zizazamura imibereho y’abaturage2

Iyi nama yareberaga hamwe amahirwe ari mu murenge wa Muhazi ndetse n’imbogamizi zikibangamiye iterambere n’imibereho myiza y’abaturage b’uyu murenge ku buryo zivuyeho bagubwa neza.

Mu bibazo byagaragajwe bigoye abaturage b’uyu murenge, harimo ubuke bw’ibicanwa. Uwimana Odette avuga ko abaturage bihagije ku biribwa nyamara inkwi zo kubiteka zikaba ingume.

Nk’igisubizo, ngo bakaba bafite umuhigo w’uko uyu mwaka wa 2014-2015, ingo 20 zizubaka Biogaz zizabafasha gucana no kubona urumuri.

Ngabonziza Egide, umwe mu baturage b’umurenge wa Muhazi witabiriye iyi nama, we asanga kugira ngo iterambere rya Muhazi rigerweho uko bikwiye, ngo abaturage bakeneye kwemera guhinduka mu mitekerereze babona ko guhinga ku butuka buhujwe ari ingirakamaro kugira ngo ubuhinzi bwabo butere imbere.

Muri iyi nama kandi, habereyemo igikorwa cyo gusinya imihigo hagati y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhazi na Perezida w’Inama Nyanama y’umurenge; yakurikiwe n’imihigo y’utugari n’ubuyobozi bw’uyu murenge.

Muri iyi nama nyunguranabitekerezo ku iterambere ry’umurenge wa Muhazi, hanatangijwe igikorwa cy’ikusanyamusanzu wo kubaka urwibutso rwa jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kabare mu murenge wa Muhazi, aho ku ikubitiro, hahise haboneka ibihumbi 836 by’amafaranga y’u Rwanda.

Mu ngengo y’imari isaga miliyoni 41 y’amafaranga y’u Rwanda yo kuzubaka uru rwibutso, kugeza ubu amaze kuboneka arasaga gato miliyoni 4, ngo hakaba hakomeje ubukangurambaga bwo gushaka inkunga kugira ngo uru rwibutso rwubakwe, bityo birinde ko amazi yazacengera mu mva z’uru rwibutso, akaba yakwangiza imibiri irushyinguyemo.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Trending Articles