Quantcast
Channel: gahiji – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Nyamasheke: Abayobozi basabwe kujya mu mahugurwa y’imiyoborere

$
0
0

Nyamasheke: Abayobozi basabwe kujya mu mahugurwa y’imiyoborere

Mu gihe ukwezi kwahariwe imiyoborere mu Rwanda hose kuzasozwa ku itariki ya 24 Ukwakira 2014, umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke avuga ko hakiri intambwe ndende kugira ngo ibibazo by’abaturage bibashe gukemuka ndetse n’ibyakemuwe bigire uburyo bigenzurwa kugira ngo abayobozi bizere ko byakemutse burundu.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste avuga ko bagiye gushaka amahugurwa y’abayobozi azatuma bamenya uko bakemura amakimbirane n’impaka mu gukurikirana ngo bamenye niba uwakemuriwe ikibazo yabashije kubyumva ndetse yanasobanuriwe inzira nyayo byaciyemo.

Nyuma y’uko imirongo minini y’abaturage bafite ibibazo yagiye igaragara muri buri murenge, ubwo umuyobozi w’akarere yazengurukaga akarere kose yumva ibibazo by’abaturage muri uku kwezi kwahariwe imiyoborere myiza, umuyobozi w’akarere avuga ko hakiri intambwe yo gutera,  kugira ngo abayobozi bo mu nzego z’ibanze bagere ku baturage hakiri kare kandi babakemurire ibibazo vuba.

Umuyobozi w’akarere avuga ko hari abayobozi bagorwa no gukemura ibibazo ndetse n’ababashije kubikemura ntibabashe kubisobanurira abaturage neza ngo babyumve, ibi ngo bigatuma hari abaturage bahorana ingingimira kandi ibibazo byabo byarakemutse.

Gusa ngo n’ubwo hakiri urugendo rwo kugenda hari iby’ibanze byagezweho kandi bitanga icyerekezo cyiza.

Agira ati “ibigaragara ko abaturage batangiye kugira uruhare rufatika mu miyoborerwe yabo, mbere wasangaga hari ibibazo ariko hari amatsinda ashyigikiye buri ruhande kabone n’ubwo yaba ari umunyamakosa, kuri ubu ubona ko batangiye kugira imyumvire yo kubona icyerekezo cyiza cy’ibyiza, ariko kandi n’ubwo bagifite ubwoba bwo kwerekana abayobozi batabayobora neza,  bigaragara ko batangiye kumenya kubashyira ku munzani ku buryo mu gihe kiri imbere bizaba ari byiza kurushaho”.

Ku ruhande rw’abaturage bavuga ko bikwiye guhoraho ko abayobozi babegera bakababwira ibibazo byabo ariko kandi bikaba kenshi, cyane ko byagaragaye ko abaturage benshi bagiye bageza ibibazo byabo ku bayobozi batashye banyuzwe.

Mu kwezi kw’imiyoborere abaturage bongeye gukangurirwa gutanga ubwisungane mu kwivuza, bibutswa gukomeza ibikorwa bibateza imbere, bicungira umutekano ndetse hanasurwa amashuri mu kureba uko ireme ry’uburezi rihagaze mu karere ka Nyamasheke.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Trending Articles