Nyuma y’uko akarere ka Nyanza kaje ku mwanya wa 7 mu turere 30 tw’u Rwanda mu gushyira mu bikorwa imihigo y’umwaka wa 2013-2014 ijyanye na gahunda za Leta, ubuyobozi bw’aka karere buravuga ko ari ubwa mbere mu mateka yako kisanze mu myanya y’imbere kuva imihigo yatangira mu gihugu.
Ibi byatangajwe n’umuyobozi w’akarere ka Nyanza Bwana Murenzi Abdallah ubwo tariki 17/10/2014 yakorerwaga isuzuma ry’imihigo ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo akanaboneraho n’umwanya wo kwishimira umwanya babonye mu minsi micye ishize hamurikwa uko uturere twagiye dukurikirana mu kwesa imihigo y’umwaka wa 2013-2014 ku rwego rw’igihugu.
Muri iri suzuma ry’imihigo ririmo ritegura iryo ku rwego rw’igihugu rikozwe nyuma y’uko amezi atatu ashize hemejwe ingengo y’imali mu karere ka Nyanza umuyobozi w’aka karere Bwana Murenzi Abdallah yagize ati: “Ni ubwa mbere mu mateka akarere ka Nyanza kaje mu myanya 10 ya mbere mu mihigo”
Uyu muyobozi w’akarere ka Nyanza avuga ko kuba barageze kuri uyu mwanya w’imbere bavuye ku mwanya wa 22 mu mihigo y’uturere 30 ari ibintu byoroshye kuva ku mwanya wa 7 bajya ku wa mbere kurusha aho bavuye mu myanya y’inyuma.
Mu gihe umuyobozi w’akarere ka Nyanza Murenzi Abdallah n’abakozi b’aka karere bose bakomeje guhatanira kuba abadahingwa bahiga abandi mu kuza ku mwanya wa mbere ubu baravuga ko bafite imihigo 35 mu bijyanye n’ubukungu, imihigo 9 mu mibereho myiza y’abaturage ndetse n’imihigo 12 mu bijyanye n’imiyoborere myiza yose hamwe ikaba 56.
Yakomeje ashimira abagize uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo maze bigatuma akarere ka Nyanza kaza mu myanya y’imbere kakandika amateka. Ati: ‘Twitwaye neza ugereranyije n’indi myaka yashize ariko urugendo ruracyari runini tugomba gukomeza gukora tugakorera hamwe nk’ikipe”
Muri iri suzuma ry’imihigo ryakozwe n’intara y’Amajyepfo tariki 17/10/2014 ryagabanyijwemo ibyiciro bibiri bamwe basuzuma ibirebana n’amaraporo abandi berekeza aho ibikorwa bikorerwa kugira ngo barebe niba hari isano byombi bifitanye.
Akarere ka Nyanza ni kamwe mu turere 8 tugize Intara y’Amajyepfo kakaba kamwe mu turere 30 tugize u Rwanda by’umwihariko niko gaherereyemo icyicaro cy’intara ndetse kabarizwamo n’ibikorwa bikurura ba mukerarugendo bishingiye ku muco nk’ingoro Ndangamateka yo mu Rukali n’ingoro y’ubugeni n’ubuhanzi nyarwanda nayo iri muri aka karere.