Quantcast
Channel: gahiji – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Abasuzuma imihigo basabye abanyaburera kuticara ngo barambye kuko inzira ikiri ndende

$
0
0

Abasuzuma imihigo basabye

Itsinda risuzuma imihigo ku rwego rw’igihugu ryasabye ubuyobozi bw’akarere ka Burera gukomeza kwesa imihigo nta guhagarara baharanira ko u Rwanda rugera ku iterambere rirambye neza kandi byihuse.

Iryo tsinda riyobowe na Tumushime Francine, Umuyobozi Mukuru ushinzwe amajyambere rusange n’imibereho myiza muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), ryamaze iminsi ibiri (19-20/07/2013) mu karere ka Burera basuzuma uko imihigo ako karere kahize yifashe.

Tariki ya 20/07/2013 ubwo basozaga iryo suzuma, Tumushime Francine yavuze ko we n’itsinda ayoboye bishimiye uburyo akarere ka Burera kashyize mu bikorwa imihigo yose kari karahize. Gusa ariko asaba ubuyobozi bw’ako karere kutarekera aho.

Agira ati “…twabishimye ariko ngira ngo murazi aho igihugu cyacu gishaka kujya. Aho kivuye ni kure n’aho kijya ni kure…(abanyaburera) ntibavuge ngo twavuye aha tumaze kugera ahangaha turumva ko twakwicara tukarambya tukaruhuka.”

“…inzira iracyari ndende, ni ukuvuga ngo ni ugukomeza igihe cyose abantu bashyira mo intege bakuba inshuro nyinshi imbaraga bashyira mu bikorwa…ntabwo abantu baragera ago bagomba kujya…ni ukudacika intege rero no gukomeza abantu bashyira imbaraga mubyo bakora…”

Tumushime akomeza avuga ko abayobozi b’akarere ka Burera nibakomeza gushyira imbaraga mu kwesa imihigo bizatuma Vision 2020 u Rwanda rwihaye, izagerwa ho mbere.

Ni gute basuzumye imihigo?

Ku munsi wa mbere wo gusuzuma imihigo mu karere ka Burera (tariki ya 19/07/2013), itsinda risuzuma imihigo ku rwego rw’igihugu ndetse n’abayobozi batandukanye bo muri ako karere bateraniye hamwe mu cyumba maze hasuzumwa umuhigo ku wundi, kuva mu muhigo wa mbere kugeza ku wa 50, ariyo yahizwe n’ako karere.

Kuva mu ma saa yine za mu gitondo kugeza mu ma saa mbiri za nijoro, itsinda risuzuma imihigo ryabazaga abayobozi b’akarere ka Burera icyo bifashishije kugira ngo umuhigo runaka ugerweho.

Abo bayobozi nabo bagasobanura kuva umuhigo watangira gushyirwa mu bikorwa kugeza warangira, bakerekana n’aho bakuye amafaranga yo kuwushyira mu bikorwa, ndetse n’icyo uwo muhigo wamariye cyangwa uzamarira abanyaburera.

Abagize iryo tsinda iyo batanyurwaga n’ibisobanuro bahawe bagiraga inama abo bayobozi babereka uko byari bikwiye kugenda ndetse banababwira uko ubutaha mu mihigo bazabigenza kugira ngo bazayese uko byifuzwa.

Ku munsi wa kabiri wo gusuzuma imihigo (tariki ya 20/07/2013) itsinda risuzuma imihigo ku rwego rw’igihugu ndetse n’abayobozi batandukanye bo muri ako karere ka Burera bagiye gusura bimwe mu bikorwa by’imihigo biri mu mirenge igize ako karere.

Kuva mu ma saa tatu za mugitondo kugeza mu ma saa cyenda za nimugoroba, bazengurutse akarere ka Burera hafi ya kose basura bimwe mu bikorwa bahise mo.

Basuye ibikorwa by’imihigo bitandukanye birimo inyubako za SACCO, inyubako z’utugari, umuhanda Salamu-Gitenge uri mu murenge wa Kinyababa, abahinzi batubura imbuto y’ibirayi, ibyuzi by’amafi, ubuhinzi bw’imyaka itandukanye, ikigo kiri kubakwa kizajya kivurirwa mo abantu barwaye kanseri, kiri mu murenge wa Butaro, n’ibindi byinshi.

Nyuma yo gusura ibyo bikorwa byose, itsinda risuzuma imihigo ryavuze ko ibyo ubuyobozi bw’akarere ka Burera bwerekanye mu mpapuro ari byo byashyizwe no mu bikorwa ndetse banarenza ho.

Inzitizi

Sembagare Samuel, umuyobozi w’akarere ka Burera, avuga ko mu gushyira mu bikorwa imihigo yose bagiye bahura n’inzitizi zitandukanye ariko ngo zitari nyinshi. Zimwe muri izo nzirizi ngo harimo ihindagurika ry’ikirere ryatumye batabona umusaruro bifuzaga.

Agira ati “…nko kubirebana n’umusaruro urabona izuba ryabaye ryinshi. Ntabwo ryari risanzwe, ariko bitavuze ko tutabonye umusaruro! Nta nzara ihari! Ariko iyo urebye imihindagurikire y’ikirere yabaye ubungubu yagize ingaruka ku myaka.”

Akomeza avuga ko kandi indi nzitizi bahuye nayo ubwo babaga bari gushyira mu bikorwa imihigo, ari iya bamwe mu bafatanya bikorwa batakoreraga ku gihe ibyo babaga baremeye gukora.

Sembagare akomeza avuga ko ariko mu mihigo 50 bahize imyinshi yagezwe ho 100%. Indi mike yagezwe ho kuri 97% kuzamura. Yongera ho ko gahunda y’imihigo ibafasha cyane kuko ituma ubuzima bw’abaturage buba bwiza kurusha ho.

Itsinda ryasuzumye imihigo mu karere ka Burera rigizwe n’intumwa zaturutse mu ma Minisiteri atandukanye harimo MINALOC. Harimo kandi intumwa yaturutse muri biro bya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, n’abandi baturutse mu bigo bitandukanye bikorera mu Rwanda.

Tags for promotion: burera-performance-contracts- evaluation- MINALOC-workers

 

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Trending Articles