Quantcast
Channel: gahiji – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Gatsibo: Hamenwe ibiyobyabyabwenge bifite agaciro ka miliyoni 3

$
0
0
m_Hamenwe ibiyobyabyabwenge bifite agaciro ka miliyoni 3

Abaturage bafatanyije na Polisi kumena ibi biyobyabwenjye

 

Abaturage b’Akarere ka Gatsibo barasabwa kutishora mu biyobyabwenge kuko icyo gikorwa ari icyaha gihanirwa n’amategeko. Ibi ni ibyatangajwe tariki ya 24 Nzeri 2014, ubwo hamenwaga ibiyobyabwenge birimo, ibiro 8 n’udupfunyika 115 tw’urumogi, amakarito 40 ya chief waragi ndetse na litiro 180 z’inzoga ya kanyanga.

Iki gikorwa cyabereye mu kagali ka Gihuta, umurenge wa Rugarama, kikaba cyitabiriwe n’umunyamabanga uhoraho muri Minisiri y’ubutegetsi bw’igihugu Munyeshyaka Vincent, umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’iburasirazuba Chief Spt Mutsinzi Eric ndetse n’abaturage.

Ubuyobozi bwa Polisi mu karere ka Gatsibo buvuga ko ibi biyobyabwenge byafashwe mu mezi 6 ashize, ndetse Polisi ikaba yaranafashe abantu 6 bacyekwaho kubicuruza. Bamwe muri bo bakaba baramaze gukatirwa ibihano by’igifungo.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu Munyeshyaka, yabwiye abaturage bari bitabiriye iki gikorwa kutishora mu biyobyabwenge, kuko bigira ingaruka ku buzima, anashima uruhare rw’abaturage mu gutanga amakuru atuma ibi biyobyabwenge bifatwa.

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’iburasirazuba, Chief Spt Mutsinzi Eric, yavuze ko abacyekwaho gukora ibi byaha batawe muri yombi ubwo bageragezaga kubyinjiza mu gihugu babinyujije mu tuyira turi ku mupaka.

Yagize ati:‘’Polisi y’igihugu yashyizeho ingamba zikomeye kugira ngo ikumire iki cyaha kandi kirimo iragenda kigabanuka, kuko zimwe muri izo ngamba harimo guta muri yombi abacyekwaho kubicuruza.’’

Pasitori Ngwabije sylvestre, uyobora itorero rya Evangerical Fellowship of Pentecost, yahamagariye bagenzi be bayobora insengero hirya no hino kugira uruhare mu gukumira  byaha, ibi akaba asanga byakorwa cyane binyuze mu guhugurira abayoboke babo ku byirinda.

Yagize ati:‘’Roho nzima itura mu mubiri muzima, ni ngombwa ko insengero zigira uruhare rukomeye mu kurwanya cyane ibiyobyabwenge kuko bigira uruhare mu gutera ibindi byaha.”

Insanganyanatsiko y’uyu munsi yagiraga iti:”Twite ku burenganzira bw’umwana turandura ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenjye.

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Trending Articles