Mu murenge wa Kaduha hatangijwe ukwezi kw’imiyoborere myiza aho abayobozi b’Akarere mu nzego zitandukanye babashije kugeza kubaturage ibiganiro bitandukanye bigaruka ku bibazo bihangayishije igihugu ndetse naho iterambere rigeze muri rusange.
Kuri uyu wa 22 Nzeli 2014, Mu ntara y’amajyepho, akerere ka Nyamagabe, umurenge wa Kaduha, akagari ka Nyamiyaga, umudugudu wa Nkomero. Abaturage bagejejejweho uko igihugu cyifashe mu rwego rw’umutekano, ubukungu, imibereho myiza y’abaturage n’iterambere ry’igihugu muri rusange.
Abaturage barishimira uburyo abayobozi babegera bakababwira amakuru ahagije ku gihugu, uko bakwitwara kugirango barusheho kugira ubuzima bwiza ndetse bakabatega amatwi ku bibazo bahura nabyo.
Charlotte Kabahire, umwe mubari bitabiriye iki gikorwa yagize ati: “tubonye dufite ubuyobozi bwiza bumenya aho duherereye bukabasha kumva ibibazo byacu ndetse no kubikemura.” Abaturage kandi barishimira aho umutekano ugeze n’inama bagirwa. Augustin Sibomana agira ati: “nabonyeko ntawugomba kudushuka kandi umutekano wacu urarinze aho twaryama hose ntakibazo.”
Ariko nubwo abaturage bamwe babasha gukemurirwa ibibazo byabo haracyakenewe ingufu mukurushaho kunoza serivisi mugukemura ndetse no kwakira ibibazo by’abaturage bigakemurwa ku gihe.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe Bwana Philbert Mugisha arizeza abaturageko serivisi zizanozwa kurushaho nkuko yabisobanuye agira ati: “ubu turashakako abaturage barushaho kumenya uburenganzira bwabo muguhabwa serivisi ndetse tukanagenzura duhereye kunzego zibanze niba batanga serivisi zinoze.”
Uku kwezi kw’imiyoborere myiza kuzibanda no gukangurira abaturage umuco wo gukora bakigira bakarushaho gutera imbere kandi babifashijwemo n’ubuyobozi bw’akarere nkuko umuyobozi wakarere yabigarutseho.