Quantcast
Channel: gahiji – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Kayonza: Abaturage barasaba abadepite kubegera ngo bumve ibibazo byabo aho kwigumira I kigali

$
0
0

Abaturage barasaba abadepite

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Kayonza bavuga ko abadepite batuzuza inshingano zabo zo gutumikira abaturage nk’uko baba barabitorewe. Ibyo babivuga bashingiye kukuba baheruka abadepite basaba abaturage amajwi, ariko bamara gutorwa bakigumira i Kigali aho kwegera abaturage mu bice by’ibyaro ngo bumve ibibazo bya bo, bityo babigeze kuri guverinoma.

Abo baturage bo mu karere ka Kayonza babivuze mu gihe hasigaye amezi atageze kuri abiri ngo amatora y’abagize inteko ishingamategeko ateganyijwe mu kwezi kwa Nzeli atangire.

Mpakaniye Ramazani wo mu murenge wa Gahini avuga ko abaturage basobanuriwe iby’ayo matora u Rwanda rwiteguye mu kwezi kwa Nzeli, ariko akavuga ko abadepite bategera abaturage ngo bumve ibibazo byabo kandi bavuga ko ari intumwa za rubanda.

Ati “Amatora turayazi barayatubwiye, ahubwo ni uko tumara kubatora ntibegere abaturage. Biyamamaza batubwira ko ari intumwa za rubanda. Arikose niba ari intumwa za rubanda bakaba batagera hasi bakigumira hejuru, urumva icyo twabatoreye ari cyo badukorera? Bakabaye bamanuka hasi bakumva ibibazo by’abaturage”

Uku ni nako Muyizere Jean Claude wo mu murenge wa Mukarange abivuga aho avuga ko umudepite atorwa n’abaturage nk’intumwa ya bo kugira ngo abahagararire, by’umwihariko bakamuha inshingano yo kubavuganira mu buyobozi bwo hejuru aho batabasha kwigerera.

Ati “Abo twatoye ubushize twaherutse tubatora ntitwongeye kubabona. Kandi ikiranga intumwa ya rubanda ni uko igomba kwegera abaturage ikaganira na bo ikamenya ibibazo bafite, ariko ikigaragara ni uko biherera mu murwa mukuru ntabwo begera abaturage ngo baganire na bo”

Muyizere yongeraho ko mu myaka amaze atigeze abona abadepite begera abaturage ngo bumve ibyifuzo bya bo.

Abo twaganiriye bifuza ko kuri iyi nshuro abadepite bazatorwa bakwiye kwikubita agashyi bakajya bagera no mu bice by’icyaro bakumva ibibazo by’abaturage. Bavuga ko abadepite bakwiye kuzashyira mu bikorwa ibyo bazavuga biyamamaza, nk’uko bivugwa na Nsabimana Emmanuel wo mu murenge wa Rukara mu karere ka Kayonza.

Ati “Ubundi abadepite tugiye gutora bagomba kumenya ko ibyo bazavuga igihe bazaba biyamamaza bagomba no kubishyira mu bikorwa kuko ari cyo tuzaba twabatoreye, kugira ngo nyine ibyo twabatoreye bazabitugezeho”

Amatora y’abagize inteko ishinga amategeko ataganyijwe muri nzeri arimo ibice bitatu. Hari azaba ku itariki ya 16/09/2013 akaba azatorwamo abadepite 53 bakomotse mu mitwe ya politike n’umukandida wigenga igihe yaba abonetse. Tariki 17/09/2013 hazatorwa abadepite 24 bahagarariye abagore, hanyuma bukeye bwa ho tariki 18/09/2013 hatorwe abadepite babiri bahagarariye urubyiruko n’undi umwe uhagarariye abafite ubumuga, nk’uko bivugwa na Ngareambe Vianney, ushinzwe guhuza ibikorwa by’amatora muri zone ya Kayonza, Ngoma na Kirehe.

Amatora yo ku itariki 16/09/2013 ngo ni yo azitabirwa n’Abanyarwanda bose bujuje imyaka 18 biyandikishije kuri lisiti y’itora. Ayo ku itariki 17/09/2013 azitabirwa na komite nyobozi y’inama y’igihugu kuva ku rwego rw’umudugudu kugeza ku rwego rw’igihugu, hakiyongeraho inama njyanama z’imirenge n’iz’uturere.

Amatora yo ku itariki 18/09/2013 yo arimo ibyiciro bibiri, icy’abahagarariye abafite ubumuga bazatorwa na komite nyobozi z’abahagarariye abafite ubumuga kuva ku rwego rw’uturere, intara no ku rwego rw’igihugu, hakaba n’icyiciro cy’abahagarariye urubyiruko bazatorwa n’abagize inama y’igihugu y’urubyiruko ku turere no ku rwego rw’igihugu hamwe na komite zihagarariye amashuri yisumbuye, amakuru na za kaminuza


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Trending Articles