Abashinzwe umutekano mu rwego rwunganira akarere mu gucunga umutekano (DASSO) barasabwa gutanga umusanzu wabo mu kubungabunga umutekano mu Karere ka Musanze bagahindura isura mbi y’umutekano mucye waranze icyahoze ari Ruhengeri n’Akarere ka Musanze by’umwihariko.
Mu muhango w’irahira w’Abagize urwego rwa DASSO 93 wabaye ku mugoroba wo ku itariki 15/09/2014, abayobozi ba gisivili na gisirikare bagarutse ku ndangagaciro zigomba kubaranga zirimo imyitwarire n’imyifatire isanzwe iranga abashinzwe umutekano muri rusange.
Icyahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri yabaye indiri y’umutekano mucye mu gihe cy’intambara yiswe iy’Abacengezi muri 1997-1998, no mu mpera z’umwaka wa 2013 no mu ntangiriro za 2014 habaye ibikorwa bihungabanya umutekano mu Mujyi wa Musanze byahitanye ubuzima bw’abantu.
Abagize uru rwego bakomoka mu Karere ka Musanze bibukijwe ko bafite umukoro wo guhindura iyi sura mbi izwi kuri aka karere bafatanya n’abaturage n’izindi nzego gucunga umutekano kugira ngo hatazagira ubameneramo.
Ngo kizira kwishora mu ngeso mbi nk’ubusinzi, kurya ruswa n’ibindi kuko bihabanye n’ibyo bigishijwe kandi uzatandukira akabigaragaramo ngo nta mwanya azaba afite muri urwo rwego azahagarikwa ku kazi.
Umuyobozi w’Akarere, Madamu Mpembyemungu Winifride wakiriye indahiro yabo, yabasabye kuba intangarugero muri byose kuko ari imfura z’uyu mutwe mushya. Agira ati: “DASSO nk’urwego rw’umutekano rushya, muri imfura za DASSO hano muri Musanze …turizera ko muzaba intangarugero kugira ngo n’abazagira igitekerezo cyo kubungabunga umutekano mu gihugu cyacu muzakomeze kubabera urugero rwiza.”
Urwego rwa DASSO ( District Administration Security Support Organ) rwasimbuye aba-Local Defense banengwaga imikorere mibi, ku bagize uru rwego rushya bemeza ko bagomba guhindura iyo sura mu baturage.
Ngarambe Theogene ugiye kuyobora DASSO mu Murenge wa Gacaca ati: “Ibibi bya Local Defense ni byo tugiye guhindura, abasinzi, abasambanyi… hari ingeso nyinshi bakoze zidahesha agaciro igihugu cyacu.”
Mugenzi we witwa Nyirakaboneye Furaha yunzemo avuga ko na bo baje kurinda umutekano nk’aba-local defense ariko imikorere yabo ikaba izaba myiza.
Kuva tariki 01 Ukwakira uyu mwaka bazatangira akazi mu mirenge bashyizwemo, biteganyijwe ko nyuma y’amezi atatu batangiye akazi, bazahabwa amapeti cyangwa amaranka hakurikijwe imyitwarire n’uko basohoza inshingano zabo.