Quantcast
Channel: gahiji – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Kirehe- Intara yayasuzumye aho ishyirwamubikorwa ry’imihigo bigeze

$
0
0

Kirehe- Intara yayasuzumye aho ishyirwamubikorwa ry’imihigo bigeze

Mu karere ka Kirehe, tariki 16/07/2013 habaye igikorwa cyo kureba aho imihigo igeze mu rwego rwo kwitegura igenzura ry’imihigo ku rwego rw’igihugu, iki gikorwa kikaba cyarakozwe n’intara y’iburasirazuba.

Muri iki gikorwa bagarutse ku buryo abakozi bakwiye kujya bakurikirana ibikorwa biba bikorwa mu kazi kabo ka buri munsi mu rwego rwo kurushaho gukurikirana imihigo yabo neza, bakaba uko bakora za raporo basabwa kujya bazikora neza zigahura n’ibikorwa biba bigaragara aho byakorewe.

Ntirenganya Boniface ni umkozi ku ntara y’iburasirazuba ushinzwe igenamigambi akaba ariwe waje ahagarariye itsinda ryasuzumaga ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo, yavuze ko akarere basanze bimeze neza, akaba avuga ko bibaye byiza intara y’iburasirazuba yaza ku mwanya wa mbere ku rwego rw’igihugu ariko akaba avuga ko intara itaba iya mbere bitavuye ku turere,ibi bikaba aribyo byatumye babanza gusuzuma uko ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo rikorwa ku rwego rw’uturere.

Ntirenganya Boniface hamwe n’itsinda ayoboye rivuye ku ntara bakaba bibukije akarere ka Kirehe ko ibikorwa byo kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo basabwa kwitegura neza isuzuma ry’imihigo y’umwaka 2012-2013, kuko harimo gusuzumwa ibikorwa bifitiye abaturage inyungu nyinshi kandi zirambye, harimo ibikorwaremezo n’ibindi.

Muri iki gihe, imihigo irimo gusuzumwa, nta guhisha ibitagenda neza kuko biba byigaragaza, iki gikorwa cy’intara y’iburasirazuba cyo gusuzuma imihigo kikaba cyari mu rwego rwo gufasha uturere tuyigize kwitegura igenzura ry’imihigo y’umwaka wa 2013-2014 ku rwego rw’igihugu ryatangiriye mu karere ka Rurindo tariki ya 16/07/2013.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Trending Articles