Abagize urwego rushya rw’akarere rwunganira mu mutekano mu karere ka Ngoma DASSO (District Administrative Security support organ),kuri uyu wa 09/09/2014 barahiriye kuzuza inshingano zabo neza bakumira ibyaha birimo n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.
Nyuma yo kurahira, abagize DASSO 96 bahise bamenyeshwa imirenge bazakoreramo guhera kuri uyu wa 10/09/2014, banasabwa kuzahita batangira akazi mu mirenge boherejwemo.
Buri murenge muri14 igize akarere ka Ngoma ,uzajya ugira aba DASSO batandatu ndetse n’abazakorera ku rwego rw’akarere ka Ngoma.
Mu butumwa bahawe basabwe gukumira ibyaha aho bagiye gukorera mu mirenge no kwigisha abaturage kwirinda ibyaha bihungabanya umutekano.
Bimwe mu byaha bagiye gukumira harimo ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge,kwangiriza ibidukikije hatenwa amashyamba kuburyo butemewe n’amategeko no gukumira ibindi byaha biteza umutekano muke.
Umuyobozi w’akarere ka Ngoma,Nambaje Aphrodise, yavuze ko uru rwego ruje ngo rufatanye n’izindi nzego mu kubungabunga umutekano ariko hibandwa ku gukumira ibyaha bihungabanya umutekano aho yavuzemo n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.
Yagize ati” Tubizeyemo nk’abantu bagiye kudufasha mu bukangurambaga, mu gukumira ibyaha, bagiye gukumira ibyahungabanya umutekano ndetse n’ibibangiriza. Bagiye kubabuza guteka kanyanga,kwangiriza amashyamba n’ibindi bihungabanya umutekano.”
Uhagarariye uru rwego mu karere ka Ngoma(DASSO officer) Rutsora Francis,avuga ku gukumira ibiyobyabwenge yavuze ko bagiye kugerageza kubikumira ariko ko bitavuze ko bagiye kubitsemba kuko bizagenda bishira buhoro buhoro bafatanije n’inzego z’umutekano.
Yagize ati”Ntago navuga ko tugiye guhita duhagarika ibiyobyabwenge muri aka kanya kuko nicyo bita process,tuzabikora mu buryo bw’ubushishozi kuko uvuze ngo urahita ubihagarika ntibishoboka ariko tuzabikora gahoro gahoro( is our process) twigisha abaturage ububi bwazo kandi tuzabigeraho.”
Urwego rwa DASSO rugiye gutangira izi nshingano nyuma yo kumara amezi atatu mu masomo bahugurwaga I Gishari mu karere ka Rwamagana.
Uru rwego ruzajya ruhembwa buri kwezi bakaba ari abakozi b’akarere aho bazajya bagenerwa n’ibindi bigenerwa umukozi. Uru rwego ruje rusimbura urundi rwitwaga Local defense bo bakoraga badahembwa uru rwego nubwo rwageze kuri byinshi mu kurinda umutekano w’abaturage bamwe mu barugize bagiye bagira imyitwarire mibi.
Urwego rwa DASSO ruzajya rufatanya mu kurinda umutekano hamwe na Police y’igihugu ndetse n’u rwego rw’ingabo z’igihugu.