Nk’uko bitangazwa na Polisi y’igihugu, igaragaza ko impanuka 2468 mu mezi ane gusa, naho abantu 245 bakaba baraguye muri izi mpanuka, mu gihe abagera ku 1406 ubu bafite ubumuga bwakomotse kuri izi mpanuka.
Ku isonga ku byateye impanuka ni uburangare bw’abashoferi aho ngo mu mpanuka zabaye, 90% zatewe n’amakosa aturuka ku muvuduko ukabije, uburangere bw’abakoresha umuhanda, hakiyongeraho gutwara imodoka basinze, cyangwa kwirara mu bakoresha umuhanda.
Mu biganiro byo gutangiza ukwezi kwa polisi Umobozi wa polisi mu karere ka Muhanga Supertendant Arbert Mpumuro, yavuze ko ibi byose byabaye bishobora kwirindwa kuko no mu bagenzi harimo abateza impanukuka cyane cyane iyo badatanze amakuru ku bimenyetso bigaragara bishobora guteza impanuka, agira ati, « niba mubonye ahagaragaye umushoferi utwaye avuye mu kabari, uwiruka ndetse n’udashaka gukurikiza amategeko y’umuhanda, duhe amakuru ku gihe ».
Usibye kuba amakuru akenewe gutangirwa ku gihe, ngo n’ibihano byikubye inshuro icyenda ku bakoze amakosa nk’aya atuma ubuzima bw’abantu buhatakarira.
Supertendant Mpumuro anakangurira kandi abanyeshuri nka bamwe mu bakunze gukoresha umuhanda cyane kujya baharanira uburenganzira bwabo kuko usanga mu gihe cyo gutangira amashuri no gufunga usanga batwarwa nk’ibintu.
Cyakora ngo polisi y’igihugu ubwayo ntiyakwishoboza gukumira izi mpanuka ari nayo mpamvu isaba ubufatanye n’abakoresha umuhanda bose kugirango impanuka zirindwe.
Umuyobozi w’akarere ka Muhanga Yvone Mutakwasuku agaruka ku kibazo cy’impanuka mu karere ka Muhanga yagaragaje ko hari umuhanda mushya witaruye umujyi ugiye guhangwa kugirango hagabanuke ubwinshi bw’ibinyabiziga mu mujyi, uyu muhanda ukaba ngo uzatuma imodoka ziganjemo amakamyo manini zikomeza zigana i Huye zivuye i Kigali zitazajya zigomba guca mu mujyi.
Cyakora ngo abantu bakoresha umuhanda nabo bagomba kwibuka agaciro k’urugendo rwabo haba ku nyungu z’ibyo bagiyemo, ibya babitanzeho ndetse n’ubuzima bw’abagukomokaho.