Quantcast
Channel: gahiji – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Gisagara: Bitoreye abazahagararira FPR mu matora y’abagize inteko nshingamategeko

$
0
0

Mu butumwa bwatangiwe mu karere ka Gisagara ubwo habaga amatora y’abazahagararira umuryango FPR inkotanyi mu matora y’abagize inteko ishinga mategeko,abayitabiriye bibukijwe ko uwo abaturage batora kandi bakamutuma kubahagararira, ngo aba anafite inshingano zo guhagararira no kuvugira abaturarwanda muri rusange.

Nyuma yo kugirirwa icyizere mu rwego rw’utugari, abakandida 21 b’abagabo na 4 b’abagore nibo babashije kugera ku matora yo ku rwego rw’akarere. Aba bose bagabanyijwe hakurikijwe uko barushanya amajwi mu tugari, hasigara abakandida 10 b’abagabo na bane b’abagore.

Nyuma yo kwibutswa amabwiriza agenga amatora ku rwego rw’akarere, abakandida bifuza kwiyamamaza ndetse n’abanyamuryango bifuza kugira abakandida bamamaza bahawe akanya, maze bavuga imigabo n’imigambi yabo.

Mbere yo gutangira igikorwa nyirizina, Chair man w’umuryango FPR inkotanyi ku rwego rw’akarere ka Gisagara Karekezi Leandre yashimiye abanyamuryango ba FPR inkotanyi uburyo bateguye aya matora akabasha kuba neza mu mutuzo kuva ku rwego rw’umudugudu kuzamuka, nyamara kandi ngo bwari ubwambere, amatora yo gutora abazahagararira umuryango mu nteko ishinga amategeko batorwa muri ubu buryo.

Karekezi Leandre kandi avuga ko iyo umudepite atowe, aba akwiye guharanira inyungu z’abaturage bamugiriye ikizere bakamutuma kubahagararira, ariko kandi akanaharanira inyungu z’abaturwanda muri rusange.

Bitoreye abazahagararira FPR mu matora y’abagize

Nyuma y’aya matora, Uwamariya Valentina umwe mu batorewe guhagararira aka karere avuga ko aya matora yateguwe neza kuva ku rwego rw’akagari, nyamara kandi ngo ari nabwo bwa mbere hari habayeho amatora y’abahagararira umuryango bihereye mu kagari.

Uwamariya kandi avuga ko yumva yiteguye kuzarangiza neza ibyo yasezeranije abanyagisagara bamugiriye icyizere, n’ubwo ngo ari umurimo utoroshye.

Ati”si umurimo woroshye ariko mbijeje neza kuzarangiza inshingano bampaye bangirira ikizere bakantora”

Abakandida bane batorewe kuzahagararira akarere ka Gisagara mu matora y’abagize inteko ishinga amategeko ku rwego rw’igihugu ni Nshimiyimana Alphonse, Mbonirema Jerome, Mukandutiye Speciose na Uwamariya Velentina.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Trending Articles