Inama njyanama y’akarere ka Rutsiro yateranye ku wa gatanu tariki 27/06/2014 yiga ku ngingo zitandukanye harimo gusuzuma imikoreshereze y’ingengo y’imari ya 2013/2014, yemeza n’ingengo y’imari ya 2014/2015 isaga miliyari 10 na miliyoni 94.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Rutsiro, Murenzi Thomas yabanje kugaragariza njyanama y’akarere imikoreshereze y’ingengo y’imari y’umwaka wa 2013/2014, asobanura ko muri rusange yakoreshejwe neza ku kigereranyo cya 97%. Ingengo y’imari ingana na 3% itarakoreshejwe ngo byatewe n’amafaranga abafatanyabikorwa bohereje batinze.
Mu mibare bagaragaje, byagaragaye ko ingengo y’imari y’umwaka wa 2014/2015 yiyongereyeho 9% ku y’ubushize. Ingengo y’imari y’umwaka wa 2013/2014 yasagaga gato miliyari 9 na miliyoni 121, mu gihe ingengo y’imari y’umwaka wa 2014/2015 isaga gato miliyari 10 na miliyoni 94.
Miliyoni zisaga 900 ziyongereyeho, inyinshi muri zo zagenewe gukoreshwa mu bikorwa by’iterambere nk’imihanda, ibikorwa remezo, amaterasi y’idinganire ndetse no kongerera abaturage umusaruro.
Bimwe mu bikorwa by’ingenzi iyi ngengo y’imari y’umwaka wa 2014/2015 izasiga bigezweho mu karere ka Rutsiro harimo imiyoboro y’amazi ibiri, umwe uzaturuka mu murenge wa Nyabirasi werekeza mu murenge wa Kivumu, ukazatwara miliyoni zirenga 150. Undi muyoboro w’amazi uzaturuka mu murenge wa Boneza werekeza mu murenge wa Mushonyi, na wo ukazatwara miliyoni zisaga 145 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ibindi bizibandwaho ni ibikorwa byari bisanzwe byaratangiye birimo kubaka icyiciro cya gatatu cy’inyubako y’akarere (Guest House) ndetse n’inyubako izakorerwamo ibijyanye n’imyuga izwi ku izina ry’agakiriro.
Byinshi mu bikorwa bizibandwaho ngo bizaha abaturage cyane cyane urubyiruko imirimo, harimo gutunganya imihanda n’amaterasi.
Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Byukusenge Gaspard, akaba n’umwe mu bagize inama njyanama y’akarere, yavuze ko iyo ngengo y’imari bamaze kwemeza iza gutangira gukoreshwa mu kwezi kwa karindwi, izahindura byinshi cyane cyane mu bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi, byo shingiro ry’ubukungu bw’akarere, ibikorwa remezo ndetse n’ubuhahirane.