Abaremebtsi 106 barekuwe basinya inyandiko ko batazongera kwishora mubikorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge basabwe na Guverineri Bosenibamwe Aime ko bakwirinda ndetse bagacika burundu ku ngeso gucuruza ibiyobyabwenge kuko bihungabanya umutekano w’abaturage.
Ubwo bari mu gikorwa cyo kurekura Itsinda ry’abantu biyise Abarembetsi binjiza ibiyobyabwenge binyuranye mu karere ka Gicumbi barekuwe nyuma y’amezi abiri bari bamaze mu kigo gicumbikira inzererezi by’agateganyo (transit center), nyuma yo kurahira indahiro yo kwiyemeza ko batazasubira mubiyobyabwenge ukundi Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aime yasabye ko haba ubufatanye n’inzego z’ubuyobozi muguhashya ikiyobyabwenge cya kanyanga ndetse n’ibindi biyobyabwenge byo mu bwoko bitandukanye.
Guverineri w’intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aime avuga ko igikorwa cyo kurwanya abarembetsi cyahagurukiwe n’inzego zose kuburyo uzajya mubikorwa nk’ibyo azabihanirwa.
Guverineri Bosenibamwe Avuga kandi ko umuyobozi wese uzivanga mubikorwa nk’ibi azahanwa by’intangarugero ndetse agashyikirizwa inzego z’ubutabera.
Nyuma yo gusubira mu ngo zabo bemereye imbere y’ubuyobozi bw’inzego zitandukanye ko batazongera kujya mubucuruzi bw’ibiyobyabwenjye ndetse bansinya inyandiko ivuga ko nibasubira mubikorwa nk’ibyo bazashyikirizwa inkiko nk’uko babyiyemereye mu ndahiro bakoreye imbere y’abayobozi babo.
Abarembetsi kandi bavuze ko bagiye mu ngo zabo bagashisikariza abandi bantu bishora mubikorwa nk’ibyo kubireka kuko nta nyungu babisanzemo ndetse ko uwo bazabona ari mubikorwa nk’ibyo bazamutunga agatoki agatabwa muri yombi nk’uko Ntabaringanira Pascal umwe mubari muri uwo mutwe wiyise abarembetsi yabitangaje .
Urubyiruko rwanywaga ibyo biyobyabwenjye narwo ruvuga ko nyuma yo kumenya ububi bwabyo bagiye kubireka bagakoresha amaboko yabo bakivana mubukene.
Ntabaringanira Ildephonse umwe mubafashwe ari kunywa ikiyobyabwenge cya Kanyanga avuga ko amezi 2 yari amaze muri iki kigo cyo mu murenge wa Rukomo yiigishijwe ububi bw’ibiyobyabwenge.
Ngo ntiyari azi ingaruka bizamugiraho zirimo nko gusara, guhira asusumira, kudatekereza neza n’izindi nyinshi yigishijwe ariko nyuma yo kwigishwa ntazongera kwishora mu bikorwa nk’ibyo.
Abarembetsi bagera muri 267 nibo bari bacumbikiwe muri iki kigo cy’agateganyo kiri mu murenge wa Rukomo ijana na barindwi nibo barekuwe abandi 160 bagicumbikiwe muri iki kigo baka aribo bazatoranywamo abazoherzwa mu kigo ngororamuco k’iwawa bazaba bagaragajwe nka ba ruharwa.