Quantcast
Channel: gahiji – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Nyamasheke: Ibiyobyabwenge ku isonga y’ibihungabanya umutekano

$
0
0

m_m_NyamashekeDist

Mu nama y’umutekano yaguye y’akarere ka  Nyamasheke yateranye kuri uyu wa gatatu tariki ya 18 Kamena 2014, abayobozi n’inzego z’umutekano bavuze ko ibiyobyabwenge biri ku isonga mu bihungabanya umutekano muri ako karere kuko ababinyweye aribo bakora ibyaha bitandukanye bigenda bibonwa muri nyamasheke.

Nk’uko byavuzwe n’umuyobozi w’akerere , Habyarimana Jean Baptiste, yemeje ko muri uku kwezi gushize hagaragaye ibyaha byiganjemo gukubita no gukomeretsa ndetse yavuze ko mu mirenge ya Kirimbi na Macuba hagaragaye ubwicanyi mu kwezi gushize.

Yavuze ko hagiye ahagaragara abantu bafatwa banyweye urumogi nyuma yo gukora ibyaha abandi bagafatwa basinze inzoga  cyane cyane abanywa inzoga zitemewe z’inkorano ziba mu tubari tumwe na tumwe, muri rusange ibi byaha byinshi bikaba bikorwa n’abantu baba banyweye ibiyobyabwenge.

Yagize ati “twafashe ingamba zo kutihanganira na busa abacuruza ibiyobyabwenge cyane cyane urumogi, duhananaha amakuru ku buryo duhashya aho biva n’ababifitemo ubucuruzi, bityo n’inzoga z’inkorano zituma abazinyweye bishora mu byaha, tukazica, ndetse n’abirirwa bafunguye utubari nabo bakihanangirizwa, kuko twasanze ibiyobyabwenge biri mu bihembera ibyaha mu karere kacu”.

Muri iyi nama y’umutekano bagaye bamwe mu bakuru b’imigudugudu  bafite intege nke mu gutanga amakuru ku gihe cyangwa se ntibanayatange kubera inyungu baba babifitemo, basaba ko bakwikosora.

Hari abakuru b’imidugudu kandi banenzwe kudatanga amakuru no kudakumira ibyaha  kubera kugira ubwoba bwo kutiteranya no gukingira ikibaba abaturanyi babo .

Havuzwe ko hagiye kunozwa uburyo bwo guhanahana amakuru kuko butaranozwa neza ku buryo amakuru atangwa neza kandi ku gihe, basaba ubufatanye bw’abaturage  n’abayobozi mu buryo bwo gutanga amakuru kugira ngo ibikorwa bihungabanya umutekano bihagarare.

Muri iyi nama kandi basabye ko abaturage bagomba gusobanurirwa uko ibyambu bikoreshwa ndetse hagahanwa abantu bakora ibyaha kenshi mu nkengero z’ikiyaga cya kivu, cyane cyane bakibanda ku bantu bahora bafatwa bakongera bakabikora.

Muri rusange, inzego z’umutekano zirimo polisi n’ingabo ndetse n’abayobozi batandukanye mu nzego zose bari mu nama y’umutekano bemeje ko umutekano ari mwiza mu karere ka Nyamasheke.

   


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Trending Articles