Quantcast
Channel: gahiji – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Iburasirazuba: Uturere dukwiriye gusesengura amahirwe dufite kugira ngo abyazwe umusaruro

$
0
0

m_Uturere dukwiriye gusesengura amahirwe dufite kugira ngo abyazwe umusaruro

Umwe mu myanzuro yafatiwe mu nama y’iminsi ibiri yaberaga mu karere ka Rwamagana iteguwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiyoborere (RGB) hagamijwe ubukangurambaga bwo kwigira mu Ntara y’Iburasirazuba, ni uko uturere tw’iyi Ntara dusesengura amahirwe dufite maze akabyazwa umusaruro uzamura ubukungu n’iterambere ry’abaturage.

 m_Uturere dukwiriye gusesengura amahirwe dufite kugira ngo abyazwe umusaruro1

Muri iyi nama yashojwe ku wa Gatanu, tariki ya 13/06/2014, Umuyobozi Mukuru wungirije wa RGB, Ambasaderi Fatuma Ndangiza, yavuze ko u Rwanda rumaze kubaka imiyoborere myiza yishimirwa, ariko kugeza ubu, hakaba hakenewe imiyoborere ifasha umuturage gutera imbere mu buryo bwo kubona amafaranga.

Iyi nama yakanguriraga abayobozi mu nzego z’ibanze bo mu Ntara y’Iburasirazuba ndetse n’abikorera kurushaho kugira ibitekerezo byagutse byo kubona amahirwe ari muri iyi Ntara kugira ngo bayashingireho bakore ibikorwa by’iterambere kuko ari byo bishimangira kwigira kw’Abanyarwanda.

 m_Uturere dukwiriye gusesengura amahirwe dufite kugira ngo abyazwe umusaruro2

Abitabiriye iyi nama bemeranyije ko mu Ntara y’Iburasirazuba, hari amahirwe y’igitangaza mu rwego rw’ubuhinzi kuko ubutaka bwaho bukiri bushya kandi hakaba hashobora gukorerwa ubuhinzi bwagutse bushingiye ku butaka bwaho bushashe. Aha kandi hagaragazwa amahirwe yo mu bworozi, dore ko iyi Ntara iza ku isonga mu gihugu mu kugira inka nyinshi.

Urwego rw’ubukerarugendo bushingiye ku biyaga byo muri iyi Ntara na bwo bwagarutsweho mu mahirwe ayibonekamo ndetse hashimangirwa guteza imbere ishoramari ryo mu nganda zirimo inini ndetse n’iziciriritse zishobora kongerera agaciro umusaruro w’abaturage kandi bitagombye ubuhanga buhambaye ndetse bidatwaye amafaranga y’ikirenga.

Mu mirongo migari ya gahunda yo kwigira harimo ubukangurambaga kuri buri Munyarwanda bugamije guhindura imyumvire kugira ngo buri wese akunde umurimo, akore neza, bityo abashe kwiyubaka no gutera imbere atagombye gutegereza inkunga ituruka ku ruhande.

Ambasaderi Fatuma Ndangiza yahamije ko iyi gahunda yo kwigira izatuma abaturage bakora cyane, ishoramari rigatera imbere, bityo bigateza imbere u Rwanda muri rusange kuko imisoro igihugu cyinjiza iziyongera biturutse ku bikorwa byinshi bizaba byubatswe.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Uwamariya Odette, yavuze ko gahunda yo kwigira ikwiriye gushyigikirwa kugira ngo abantu bakanguke babone amahirwe bafite, bityo biteze imbere ubudasubira inyuma kandi badasindagijwe.

Guverineri Uwamariya yongeye gushimangira ko ubufatanye muri byose bukenewe kuko bidashoboka “kwigira” mu gihe abantu badakoreye hamwe.

Iyi nama kuri gahunda yo kwigira mu Ntara y’Iburasirazuba, yafashe umwazuro ko ubukangurambaga bwo kwigira bwahoraho, ku buryo buri mwaka hazajya habaho ukwezi k’ubukangurambaga bwo kwigira.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Trending Articles