KYAZZE Edouard
Mu gihe bikunze kugaragara ko za miliyali z’amafaranga zisubizwa muri minisiteri y’imali MINECOFINE kubera ko umwaka w’ingengo y’imali urangira uturere tutararangiza gukoresha amafaranga twasabye, minisiteri y’ibikorwa remezo isanga iri ari ikosa rikwiye gucika burundu mu ngengo z’imali zitaha mu turere.
Nk’uko bitangazwa n’umuyobozi ushinzwe imiturire, igenamigambi ry’imijyi n’iterambere, KYAZZE Edouard, ngo gusubiza aya mafaranga aho yaturutse ni ugutubya ibikorwa biba biteganyijwe gukorwa mu mwaka w’ingengo y’imali bikagaragaza kandi kuba uturere tuba tutakoze igenamigambi kare.
KYAZZE avuga ko haba hakenewe ibikorwa remezo kandi amafaranga yateganyijwe, mu gihe atakoreshajwe ikaba ari imbogamizi ikomeye mu iterambere« iyi ni imbogamizi ikomeye nako si imbogamizi ahubwo bigaragaza neza ko nta genamigambi riba ryarakozwe ».
Uyu myobozi avuga ko ingeso yo gusubiza amafaranga muri MINECOFINE itangiye kugabanuka kandi ko bikwiye gukomeza kugeza igihe uturere tuzumva ko tugomba gutegura mbere ibyo tuzakora kugirango amafaranga nasohoka ahita akoreshwa ntagutegereza.
Ashaka kubwira abayobozi b’uturere KYAZZE yibaza ati « kuko niba mwahawe amafaranga mwarayasabye, mufite amafaranga mushaka gukora, bishoboka gute ko mwarangiza umwaka icyo gikorwa kitararangaza gukorwa ? »
KYAZZE avuga ibi mu gihe imbanzirizamushinga y’ingengo y’imali umwa wa 2014/2015 itangazwa kuri uyu wa kane taliki 12 Kamena 2014, ariko kubwe hagombye kujya hakorwa igenamigambi kare maze uturere tukagena ibiciro no gutanga amasoko kare kugirango amafaranga asohoke bishyura aho gusohoka bakabona gutanga amasoko.
Cyakore ibi bitandukanye na kumwe amafaranga agenewe ibikorwa runaka atinda kuboneka kubera abaterankunga abatayatangiye igihe cyangwa izindi mpamvu kuko amafaranga asubizwa muri MINECOFINE yo aba yarageze ku makonti y’uturere agasubira aho yaturutse iyo ingengo y’imali irangiye.
Igikunze kwibazwa ni ukuba nta kuntu amafaranga asubirayo yajya asimbura atarabonekeye igihe kugirango hagabanywe ibirarane bikunze kugaragara kuri ba rwiyemezamirimo n’abo bakoresheje, cyangwa abagomba guhabwa indishyi ikwiye ku byangijwe kubera inyungu runge.