Quantcast
Channel: gahiji – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Gisagara irashimirwa umwanya iriho mu itangwa rya serivisi

$
0
0

Mu bushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere myiza (RGB) ku itangwa rya serivisi akarere ka Gisagara kongeye kugaragara mu myanya y’imbere, kakaba kabishimirwa n’iki kigo kandi gasabwa gukomeza gushyiramo imbaraga kuko ari uguhozaho.

Gisagara irashimirwa umwanya

Nk’uko umuhuzabikorwa w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa ku rwego rw’igihugu, Munyandamutsa Jean Paul yagiye abigarukaho, ngo muri rusange akarere ka Gisagara gahagaze neza muri gahunda zo gutanga serivisi ku baturage ndetse no gutanga ijambo ku baturage kuko ari bo bagenerwabikorwa.

Aha akaba yatanze inama ko buri muyobozi akwiye kwimakaza imiyoborere myiza kuko ari yo soko y’iterambere kuri buri wese.

Ati “Imiyoborere ibereye abaturage ni wo musingi w’iterambere,imiyoborere ibereye abaturage ni iyo bagizemo ijambo kandi nibe umuhigo wa buri muyobozi kuva ku mudugudu kuzamura mu nzego zose”

Hagiye hagaragazwa muri gahunda zitandukanye urwego aka karere kariho, aho byagaragaye ko akarere kita ku bibazo by’abaturage n’ubwo hari aho ibipimo bikiri hasi nko ku bijyanye no kwegereza abaturage ibikorwa remezo nk’amazi n’amashanyarazi, ariko ibi bikaba biterwa n’uko bahereye ku busa kuko ari akarere k’icyaro katari karigezemo ibi bikorwa remezo.

Nyuma yo kuganira ku byavuye mu bushakashatsi, Visi Perezida w’Inama Njyanama mu karere ka Gisagara Madamu Uwamariya Valentine yashimye uko akarere gahagaze ariko asaba ko aho bitanoze neza byashyirwamo ingufu ku buryo ubutaha byazaba ari byiza kurushaho.

Mu ijambo rye yasabye ko aho ibipimo biri munsi ya 70% bafatanyiriza hamwe bakongera ingufu hagamijwe ko serivisi abaturage bahabwa bazishimira kurushaho, kandi bakagira n’uruhare mu igenamigambi ry’ibibakorerwa.

Ati “Aho tukiri hasi nidushyiremo imbaraga naho tuhazamure, kandi abaturage bagire umwanya mu bibakorerwa maze turusheho kubaha serivisi bishimira kandi zigamije kubazamura mu iterambere”

Ubu bushakashatsi bwiswe “Citizen report card 2013” bwakozwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere myiza, bwakorewe mu turere twose tw’igihugu ku bantu ibihumbi cumi na kimwe, hakaba harabajijwe abantu 360 muri buri karere.  Gisagara yashoboye kwegukana umwanya wa 3 ku rwego rw’igihugu n’amanota 74,9%


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Trending Articles