Quantcast
Channel: gahiji – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Nyanza: Polisi yatangije icyumweru cyahariwe ibikorwa byayo

$
0
0
Urugo rwe rwatashywe n’abayobozi mu nzego zitandukanye

Urugo rwe rwatashywe n’abayobozi mu nzego zitandukanye

Kuri uyu wa kabiri tariki 10/06/2014 Polisi y’Igihugu mu karere ka Nyanza, yatangije icyumweru cyahariwe ibikorwa byayo inahataha inzu yubakiwe umwe mu batishoboye mu rwego rwo kumubonera aho kuba we n’umuryango we.

Iyi nzu yatashywe mu kagali ka Rwesero kari mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza yari igenewe umubyeyi utishoboye utari ufite aho kuba we n’abana be babiri yasigaranye.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’igihugu IGP Emmanuel Gasana kimwe n’abayobozi batandukanye bari bamuherekeje nyuma y’uko ahereje imfunguzo z’iyo nzu uwo mubyeyi utishoboye ibyishimo byamurenze.

Abaturanyi b’uru rugo rushya nabo bahise baruha impano y’ibiribwa bitandukanye

Abaturanyi b’uru rugo rushya nabo bahise baruha impano y’ibiribwa bitandukanye

Mu byishimo byinshi we yahise ashimira umukuru w’igihugu Paul Kagame amushimira iki gikorwa yakorewe cyo kubakirwa inzu irimo ibikoresho byayo byose kuko aziko ariwe gikomokaho.

Yagize ati: “ Ndashimira Perezida Kagame kuko uyu muco mwiza mufite ariwe mwawigiyeho. Rwose muzamunshimire mugire muti Merci beaucoup bishatse kuvuga mu Kinyarwanda ngo murakoze cyane”

Usibye iyi nzu, polisi y’Igihugu yanamuhaye ibyangombwa byayo birimo intebe, ibitanda, amashanyarazi n’ibindi byinshi bigize urugo rutagize icyo rubuze mu by’ubukungu.

 Polisi yatangije icyumweru cyahariwe ibikorwa byayo

Indi mihango ijyanye no gutangiza icyumweru cyahariwe ibikorwa bya polisi y’igihugu ku rwego rw’Akarere ka Nyanza yabereye kuri sitade y’aka karere aho abantu banyuranye biyerekaniye mu karasisi barimo abanyeshuli ndetse n’abikorera ku giti cyabo.

Muri uyu muhango kandi hanatanzwe telefoni zigendanwa zigenewe abantu bafasha polisi mu gucunga umutekano bakorera ku rwego rw’imidugudu uko ari 420 igize akarere ka Nyanza.

Polisi y’igihugu kandi yanahembye abahanzi babiri muri aka karere bagaragaje ibihangano byiza by’imbyino n’indirimbo bivuga ku bigwi byayo mu myaka 14 ishize ibayeho mu Rwanda maze buri wese ahabwa ibihumbi 200 y’u Rwanda.

Umuhango witabiriwe n’abaturage benshi bashima ibyo polisi y’igihugu yagezeho

Umuhango witabiriwe n’abaturage benshi bashima ibyo polisi y’igihugu yagezeho

Abafashe amagambo barimo umuyobozi w’akarere ka Nyanza Bwana Murenzi Abdallah kimwe na Guverineri w’Intara y’Amajyapfo Bwana Alphonse Munyantwali bose bagarutse ku bufatanye bwaranze abaturage na polisi mu kurwanya ibyaha bemeza ko byagiye bigabanuka ku buryo bugaragara.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Murenzi Abdallah ashima ubufatanye bw’akarere ayoboye na polisi y’igihugu

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Murenzi Abdallah ashima ubufatanye bw’akarere ayoboye na polisi y’igihugu

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’igihugu IGP Emmanuel Gasana wari umushyitsi mukuru yifashishije imibare agaragaza ko ibyaha byagabanutse ku gipimo cya 86% akurikije imibare y’ubushakashatsi bwakoze na sena y’u Rwanda. Yavuze ko 14% gasigaye ubwo bufatanye bugomba gukomeza kuboneka kugira ngo ibyo byaha nabyo bicike burundu.

IGP Emmanuel Gasana yahawe impano y’ingabo n’icumu nk’ikimenyetso cyo gukomeza guhashya uwashaka guhungabanya umutekano w’igihugu.

IGP Emmanuel Gasana yahawe impano y’ingabo n’icumu nk’ikimenyetso cyo gukomeza guhashya uwashaka guhungabanya umutekano w’igihugu.

Yubukije abanyenyanza ndetse n’abanyarwanda bose ko bagomba gukomeza kwirindira umutekano batangira amakuru ku gihe ku bashaka kuwuhungabanya ngo kuko nta terambere ryagerwaho umutekano ugerwa ku mashyi.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2175

Trending Articles